Inteko y’abacamanza muri Amerika yategetse ko umuhanga mu by’ubugambanyi witwa Alex Jones yishyura miliyoni 965 z’amadolari y’indishyi ku miryango y’abahohotewe mu iraswa ryabereye ku ishuri rya Sandy Hook mu 2012, kubera ibinyoma bye by’uko ayo makuba ari amahimbano .
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 12 Ukwakira, iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibyumweru bitatu by’ubuhamya mu rukiko rwa leta i Waterbury, muri leta ya Connecticut, hafi y’aho umuntu witwaje imbunda yiciye abana 20 n’abakozi batandatu ku ishuri ribanza rya Sandy Hook mu Kuboza 2012.
Aya mafaranga yaciwe arenze kure cyane miliyoni 49 $ Jones yategetswe kwishyura n’abacamanza bo muri Texas mu rubanza nk’urwo muri Kanama nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.
Jones yamaze imyaka adahwema guteza imbere ikinyoma kivuga ko ubwo bwicanyi butigeze bubaho, kandi ko imiryango ifite agahinda yagaragaye mu makuru bari abakinnyi b’ikinamico bahawe akazi mu rwego rwo kwambura imbunda Abanyamerika.
Urubanza rwabereye i Connecticut rwaranzwe n’ibyumweru byinshi by’ubuhamya bw’akababaro bw’imiryango, yasimburanaga buri munsi ivuga uburyo ibinyoma bya Jones kuri Sandy Hook byongereye akababaro kabo. Umukozi wa FBI watabaye icyo gihe cy’iraswa na we yari mu barega muri uru rubanza.
Mu gusoza impaka mu cyumweru gishize, abunganira imiryango y’abantu umunani bakozweho n’igitero cyo kuri Sandy Hook, bavuze ko Jones yamaze imyaka myinshi abeshya ku byerekeranye n’iraswa, ibyo bikaba ngo byaratumye byaratumye urubuga rwe rwa Infowars rusurwa cyane kandi byongera igurishwa ry’ibicuruzwa bitandukanye byarwo.
Umunyamategeko Chris Mattei yavuze ko iyi miryango, yahuye n’imyaka icumi y’itotezwa no gukangishwa urupfu by’abayoboke ba Jones.
Mattei yabwiye abacamanza ati: “Buri wese muri iyo miryango [yarohamye] mu gahinda, maze Alex Jones ashyira ikirenge hejuru yabo.”
Umwunganizi wa Jones, Norman Pattis, yashoje avuga ko abarega bagaragaje ibimenyetso bidahagije kandi anasaba abacamanza kwirengagiza impamvu za politiki muri uru rubanza.
Pattis yagize ati: “Ntabwo ari ikibazo kijyanye na politiki.” Ati: “Byerekeranye n’amafaranga yo kwishyura abarega.”
Ku cyifuzo cy’abakemurampaka, urukiko rwatangiye ku wa Gatatu rwongera gukina amajwi agera ku isaha yose yafashwe y’ubuhamya bwatanzwe na William Sherlach, wari ufite umugore, wari umukozi w’ishuri ushinzwe kugira inama abafite ibibazo by’ihungabana, uri mu bishwe muri ubwo bwicanyi.
Sherlach yavuze ko ahangayikishijwe n’umutekano we n’umuryango we kubera urugomo rw’abahakana iryo raswa ryabaye.
Yavuze ko yabonye inyandiko zo kuri interineti zerekana ibinyoma ko kurasa ari ibihimbano; ko umugore we atigeze abaho; ko adafite ibyangombwa byo kuba psychologue w’ishuri; ko umuryango we mu by’ukuri witwaga Goldberg kandi wabaga muri Floride, kandi hari ukuntu yari afitanye isano na se w’uwarashe ku ishuri.
Abandi babyeyi n’abavandimwe b’abahohotewe babwiye urukiko rwa Connecticut mu byumweru bishize uburyo babangamiwe kandi bagatotezwa imyaka myinshi n’abantu bizeraga ibinyoma byavuzwe na Jones.


