Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Ambasaderi Tete Antonio, ategerejwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa 13 Ukwakira muri gahunda ireba u Rwanda.
Ikinyamakuru Infos gisobanura ko amakuru cyakuye muri Ambasade ya Angola ari uko Minisitiri Tete araba agiye muri gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu biganiro byahuje Perezida wa RDC, uwa Angola n’uw’u Rwanda muri Nyakanga 2022.
Minisitiri Tete kandi ngo aramurikira ubuyobozi bw’i Kinshasa umusirikare wa Angola ufite ipeti rya General byemejwe ko ari we uzayobora urwego ruzakora iperereza ku bibazo by’umutekano muke byakuruye umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda.
Mu byo itsinda ry’abasirikare ba Angola rizakora ryifatanyije n’iry’u Rwanda na RDC harimo gukora iperereza ku birego buri gihugu kirega ikindi byerekeye umutekano wo mu bice byegereye imbibi.
Nka RDC ishinja u Rwanda kugaba ibitero mu burasirazuba bwayo no gufata bimwe mu bice birimo umujyi wa Bunagana, ngo rwitwikiriye umutwe witwaje intwaro wa M23.
U Rwanda rwo rushinja RDC kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR mu kurasa ibisasu bya roketi mu karere ka Musanze muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022, no gushimuta abasirikare barwo babiri baje kurekurwa.
Birashoboka ko mu gihe Minisitiri Tete yava muri RDC, yakomereza uruzinduko mu Rwanda, akarumurikira uyu musirikare uzayobora uru rwego ruzakora iperereza no mu karere ka Musanze.


