Umugore yabyaye ikintu gisa n’umwana utagira umunwa, gifite ijisho rimwe n'ibindi

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’imyaka 19 y’amavuko ukomoka mu karere ka Manafwa gaherereye mu burasirazuba bwa Uganda yibarutse umwana abaganga bari kugereranya n’ikivajuru kubera imiterere ye idasanzwe kandi idakunze kuboneka uretse kuba asa n’ibiremwa bavuga ko byaba byarigeze kubaho mu mwaka yak era yashize.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abaganga bo ku bitaro bya Magale bavuga ko uyu mugore yabyaye ikintu cy’igikoko gisa n’umwana w’umukobwa, gifite amaguru n’amaboko, gifite ijisho rimwe n’ugutwi kumwe kikaba nta munwa gifite ugaragara nk’umunwa naho mu kimbo cy’izuru kikaba gifiteho akantu kameze nk’agatoki.
Aba baganga bavuga ko ari ubwa mbere babonye umuntu ubyara ikinyabuzima kimeze nk’iki ariko bakavuga ko kidasanzwe uretse ibyo bumva bavuga byabayeho bimeze nka cyo mu bihe byashize.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore ukiri muto utatangarijwe amazina yirinze kugira byinshi avuga ku byamubayeho ndetse ko icyo kintu yabyaye umuntu atamenya niba ari umwana cyangwa igikoko kikaba cyahise gipfa mu masaha macye kigeze igasozi na we akaba akirimo gukurikiranwa n’abaganga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *