Rubavu: Yafatanywe ibilo 160 by’imyenda n’inkweto bya magendu

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukwakira, yafashe uwitwa Tuyishime Fidèle w’imyaka 28, wari ufite imyenda n’inkweto bya caguwa byose hamwe bipima ibilo 160 byari byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu bivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) .

Ibyafashwe ni ibilo 100 by’imyenda n’ibilo 60 by’inkweto bya caguwa byafatanywe Tuyishime, mu mudugudu wa Bihe akagari ka Rungu, mu Murenge wa Mudende, nyuma y’uko abandi batatu bari kumwe nawe babikubise hasi bakiruka.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko yafashwe ahagana saa yine n’igice z’ijoro biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “ Twahawe amakuru n’umuturage wo mu murenge wa Bugeshi avuga ko hari abantu bikoreye imifuka irimo imyenda ya magendu bari barimo kwerekeza mu murenge wa Mudende. Twahise dutegura igikorwa cyo kubafata tubatangirira mu Kagari ka Rungu ari naho twafatiye umwe muri bo ari we Tuyishime nyuma y’uko abandi batatu bari kumwe, bakibona abapolisi bahise batura imifuka hasi biruka basubira inyuma.”

Akimara gufatwa, yavuze ko bari bahawe ikiraka n’umucuruzi mu isoko rya Mahoko wari bumuhembe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 3 atigeze avuga amazina ye.

CIP Rukundo yasabye abakora ubucuruzi kwirinda kubukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko, agira inama abishora mu byaha kubireka kuko birangira bafashwe bagafungwa.

Yashimiye abaturage batanga amakuru atuma ibicuruzwa bya magendu bifatwa, abakangurira gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibikorwa nk’ibi bunyuranyije n’amategeko n’ibindi byaha.

Imyenda n’inkweto byafashwe byashyikirijwe ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) Ishami rya Rubavu, mu gihe hagishakishwa nyirabyo kugira ngo nawe afatwe.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *