Abasaga 600 bafite aho bahuriye n’ingabo bitabiriye imurikagurisha rya mbere ry’ibikoresho by’ubwirinzi muri Ghana

Sangiza iyi nkuru

Intumwa za gisirikare mpuzamahanga n’izo mu karere zirenga 600 zitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubwirinzi rya mbere (IDEC) ryatangiye ku ya 11 Ukwakira i Accra, muri Ghana .

Iri murikagurisha ry’iminsi ibiri ryakiriwe n’Igisirikare cya Ghana, ryatangiye ku ya 11 risoza kuwa 12 Ukwakira ryabereye muri Burma Hall mu cyicaro gikuru cy’ingabo za Ghana i Accra, hagamijwe gushimangira ubufatanye mpuzamahanga n’akarere mu kurwanya iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka byateguwe.

Umunsi wa mbere w’iki gikorwa witabiriwe n’abagaba bingabo benshi, abaminisitiri n’abanyamabanga b’ingabo hamwe n’abayobozi bakuru barenga 6 b’ingabo, ingabo zirwanira mu mazi n’ingabo zirwanira mu kirere, Abaterankunga 32 n’abamurikaga nk’uko tubikesh urubuga Military Africa.

Iyi nama yahuje abakora ibikoresho byo kwirwanaho, abatanga ikoranabuhanga mu by’ubwirinzi, abashinzwe amasoko ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu nganda z’ubwirinzi bagamije gutanga umusanzu ku isoko ry’ubwirinzi ungana na miliyari 20 z’amadolari ya Amerika.

IDEC (International Defence Exhibition and Conference) itanga urubuga rwiza kubatanga ibicuruzwa by’ubwirinzi ku isi kugirango berekane ibicuruzwa na serivisi bigezweho no guhura n’abaguzi b’ibikoresho bya gisirikare kugira ngo baganire ku bikoresho bishya.

Minisiteri z’ingabo, Minisiteri ‘umutekano w’imbere mu bihugu, Ingabo zirwanira ku butaka, Ingabo zirwanira mu mazi, Ingabo zirwanira mu kirere hamwe n’abayobozi benshi bashinzwe amasoko y’ingabo bo mu bihugu bya Afurika bitabiriye iri murika ryo kwerekana ibikoresho by’ingabo bigezweho, ikoranabuhanga, sisitemu na serivisi, mbere yo gufata icyemezo cyo kugura m gihe ingabo zishaka kubona ibikoresho bigezweho byo kwirwanaho kugira ngo zongere ubushobozi bwazo no gushimangira umutekano w’akarere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *