Padiri Iyakaremye Berchair wari umaze amezi atatu ahawe ubupadiri yapfiriye mu bitaro bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke mu gitondo cy’uyu wa 13 Ukwakira 2022, azize uburwayi.
Ni amakuru yemejwe n’ikinyamakuru cy’inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Kinyamateka, cyagize kiti: “Padiri Berchair IYAKAREMYE, wa Diyosezi ya Cyangugu yitabye Imana azize indwara. Nyuma y’amezi atatu gusa ahawe ubupadiri.”
Padiri Iyakaremye wavukiye muri Paruwasi ya Mushaka muri Diyosezi ya Cyangugu yahawe ubupadiri muri Nyakanga 2022.
Gahunda yo kumusezeraho n’izindi zijyanye n’uyu muhango byitezwe ko ziratangazwa n’Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Edouard Sinayobye, mu itangazo aza gushyira ahagaragara.

4 Responses
Nyamasheke: Padiri Iyakaremye wari umaze amezi atatu ahawe ubupadiri yapfuye
Uyu mu type ndabona muzi Imana imutuze aheza.
Nyamasheke: Padiri Iyakaremye wari umaze amezi atatu ahawe ubupadiri yapfuye
Imana imwakire mubayo ndihanganisha umuryangowe.