Umwarimu ukorera mu karere ka Nyaruguru witwa Nyamwasa Janvier arakekwaho kwica mugenzi we Ndabakuranye Bonaventure bari inshuti amukubise icupa ry’inzoga mu mutwe, biturutse ku gushyamirana bagiranye ubwo basangiriraga mu kabari.
Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Nyamwasa na Ndabakuranye bavuye mu kazi kuri uyu wa 12 Ukwakira 2022, bajya kunywera mu kabari mu isantere y’ubucuruzi yo mu Iviro mu kagari ka Nyagisozi, umurenge wa Nyagisozi muri aka karere.
Byageze aho ibiganiro byabo bihinduka impaka, baterana amagambo mu buryo bukomeye, ni ko Ndabakuranye yateye Nyamwasa urushyi, na we ngo ararakara amukubita icupa ry’inzoga mu mutwe, aramukomeretsa bikomeye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi, Muhimpundu Speciose, yahamirije BWIZA aya makuru, agira ati: “Hari saa moya z’umugoroba, uwitwa Nyamwasa Janvier ni we wakubise uwitwa Bonaventure Ndabakuranye. Urumva n’ubundi bari inshuti, bari bicaye bavuye mu kazi, basangira icupa nk’uko bisanzwe.”
Uyu muyobozi yakomeje asobanura intandaro y’urupfu rwa Ndabakuranye, ati: “Urebye ntacyo banapfaga, ni bya bindi abantu baterana amagambo, umwe akazamura umujinya, akaba yarimukubita. Yarimukubise mu mutwe.”
Gitifu Muhimpundu yasobanuye ko icyakozwe mbere na mbere ari uko Ndabakoranye yahise yihutishirizwa ku bitaro, Nyamwasa na we arara atawe muri yombi n’inzego zishinzwe ubutabera zibifashijwemo n’abayobozi ndetse n’abaturage.
Mu masaa munani ni bwo abaturage ba Nyagisozi baje kwakira inkuru y’uko Ndabakoranye amaze gupfira mu bitaro bikuru bya Butare, CHUB, azize igikomere cy’iri cupa yakubiswe na mugenzi we.
Nyamwasa afungiwe kuri sitasiyo y’ubugenzacyaha ya Nyagisozi mu gihe iperereza ku cyaha cyo kwica akurikiranweho rigikomeje.

28 Responses
Nyaruguru: Umwarimu akurikiranweho kwica mugenzi we amukubise icupa ry’inzoga
Iyo bavuze ngo bari mu iperereza Kandi umuntu yapfuye n’ uwamwishe bamufite atabihakana iryo perereza ribs rishatse kuvuga iki? Ni Aho ruswa iva, baba bagira ngo umwicanyi abone umwanya wo kuyihaha Niko jye mbibona

Turabashimira kubw’izo nkuru mutugezaho.Ndi I Nyaruguru ku Rugarika

Amafaranga yabaye menshi tugomba kunnywa tugasinda ahubwo bakaze umutekano

Si ikibazo cyamafranga ahubwo Nikibazo cyo kutamenyako tugomba kurwanya umwanzi w’Imana n’abantu ariwe satani.icyombona nugusenga kdi tukirinda ibyaha n’inzira zose zatuganisha mubyaha.

Kuba menshi ntibyavuga kuyasindamo ,kuko ibyo kuyakoresha ntibibuze !!!! Ahubwo twaba dutesheje agaciro uwayaduhaye!!!! Ukekwaho icyaha akurikiranwe Kandi abihanirweee

Umuntu yapfuye ngo iperereza

Icyo babashaka ni uguhungisha uwakoze icyaha kugirango abiciwe batihorera,hagatakara ubuzima bwa bombi. Gusa kuruhande rwanjye numva bajya bahita bamukatira kuko uwapfuye abayagiye ntakindi.

Nonese bavandi! Iperereza kumuntu wishwe murumva ridakenewe! Ubwo se wapfa gukatira umuntu utagaragaza neza impamvu yabyo. Ubutabera bwose bushingira kubuhamya. Knd byose bikajya munyandiko cyane ko ukora iperereza biba byabaye adahari. Naho ibya ruswa mwavuze byaba byiza muyigaragaje kuko ntamuntu Uba hejuru yamategeko. Police yurwanda tubari inyuma

Umuntu aba umunyacyaha bihamijwe n umucamanza

NnNtakundinyine gusa ibuye ryagaragaye ntiriba rikihishe isuka icyambere n’uko uwamwishe ahari kd akaba atabihakana nukumukatira urumukwiye.

Ariko ndumva ntamutima mubi yabikoranye ntiyarabigambiriye pe!
Ni ko njye mbyumva kuko urumva ko yakubiswe urushyi ananirwa kwihangana nyamara iyo yihangana.

Gusa birababaje uwo abs Ari umugambi w,umwanzi satani