Umushinjacyaha Edwin Mbabazi yatawe muri yombi azira kwakira ruswa ya 34,787 Frw

Sangiza iyi nkuru

Umushinjacyaha wa Leta mu Karere ka Kabale mu burengerazuba bwa Uganda yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwakira ruswa y’amashiringi 125,000 (34,787 Frw) kugirango ahagarike ikirego yari arimo gukurikirana .

Bivugwa ko Edwin Mbabazi (uri kuri telephone ku ifoto) yasabye Amashilingi 500,000 kugirango ahagarike dosiye y’icyaha cy’ubwinjiracyaha kiregwa umuturage wo mu mujyi wa Kyanamira, mu karere ka Kabale.

Umugenzuzi Mukuru wa Guverinoma (IGG) yagize ati: “Icyakora, yarafashwe ubwo yakiraga igice cy’amafaranga 125.000”.

Nk’uko byatangajwe na IGG wagize uruhare mu ifatwa rya Mbabazi abifashijwemo na polisi, uyu mushinjacyaha azashinjwa gusaba no kwakira ruswa nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.

“Ubugenzuzi bwa Guverinoma bwakiriye ikirego cy’umuturage wavuze ko kuri sitasiyo ya Polisi ya Kyanamira ko hari icyaha cy’ubwinjiracyaha cyamurezwe, nyuma, urubanza rwimurirwa kuri sitasiyo ya Polisi Nkuru ya Kabale. Yatawe muri yombi arekurwa by’agateganyo na Polisi ya Kabale ku ya 30 Nzeri 2022, ”ibi bikaba ari ibikubiye mu itangazo rya IGG ryo kuri uyu wa Kane ushize.

Amaze kwitaba Polisi, uyu ngo bamubwiye ko ikibazo cye cyohererejwe umushinjacyaha wa Leta I Kabale. Nyuma yagiye ku biro by’umushinjacyaha wa Leta amumenyesha ko hari ikindi kibazo cy’imbonezamubano cyari imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kabale ku byerekeye iyo sambu ashinjwa kuba yararengereye muri dosiye y’urukiko No 39 yo muri 2022.

Ati: “Uwo mushinjacyaha wa Leta witwa Edwin Mbabazi yasezeranyije ko azasuzuma dosiye ye kandi akamusubiza anyuze kuri nimero ye ya telefoni. Edwin Mbabazi yamuhamagaye ku wa Mbere, itariki 10 Ukwakira 2022 akoresheje nimero ya terefone +25678855009 maze amusaba gutanga ruswa ingana n’Amashilingi 500,000 kugira ngo arangize urubanza rw’inshinjabyaha yaregwagamo. Ibi byatumye abimenyesha ibiro by’Akarere ka Kabale kugira ngo bikemurwe. ”

Mbabazi ni umushinjacyaha wa kabiri wa Leta utawe muri yombi mu mezi atandatu azira kuba yarasabye ruswa, uwa mbere akaba ari Charles Bwiiso wafatiwe mu Karere ka Masindi muri Werurwe bivugwa ko yakiriye ruswa ya miliyoni 1.5 y’amashilingi mu muryango w’umuntu wakekwagaho icyaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *