Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe politiki y’ububanyi n’amahanga, Josep Borrell yavuze ko “Igitero cya kirimbuzi cy’u Burusiya kuri Ukraine cyatera igisubizo gikomeye” kivuye mu Burengerazuba ku buryo ingabo z’u Burusiya zarimburwa.”
Amagambo y’uyu mugabo abaye nk’asubiza amagambo y’umukuru w’u Burusiya Vladimir Putin.
Nyuma yo gushyira umukono ku cyemezo cyo kongera Ingabo z’u Burusiya ku ya 21 Nzeri, Putin yihanangirije NATO ko igihugu cye gifite “uburyo butandukanye bwo kurimbura” mu rwego rwo kurengera “ubusugire bwacyo.”
Icyo gihe Putin yagize ati: “Ntabwo ari ugukina.”
Kuri uyu wa Kane nk’uko iyi kuru dukesha Euronews ivuga, Borrell yasubije mu magambo ataziguye iterabwoba ry’umuyobozi w’u Burusiya.
Yagize ati: “Hano hari iterabwoba rya kirimbuzi, kandi Putin avuga ko adakina. Nibyo, ntashobora gukina.”
“Ni ngombwa kumvikana ko abaturage bashyigikiye Ukraine n’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi n’ibihugu bigize uyu muryango, ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na NATO nabyo bidakina.”
Ati: “Kandi igitero cya kirimbuzi icyo ari cyo cyose kuri Ukraine kizatanga igisubizo – ntabwo ari igisubizo cya kirimbuzi ahubwo ni igisubizo gikomeye kivuye ku ruhande rwa gisirikare, ku buryo ingabo z’u Burusiya zizarimburwa, kandi Putin ntagomba gukina.”



2 Responses
E.U. iremeza ko u Burusiya nibugaba igitero cya kirimbuzi kuri Ukraine ingabo zabwo zizarimburwa
Erega Putine yamaze gutsindwa nuko benshi batabibona ziriyambaraga zumurengera nigisubizo cyinsinzwi
E.U. iremeza ko u Burusiya nibugaba igitero cya kirimbuzi kuri Ukraine ingabo zabwo zizarimburwa
Erega Putine yamaze gutsindwa nuko benshi batabibona ziriyambaraga zumurengera nigisubizo cyinsinzwi