Perezida Tshisekedi mu kiganiro n'intumwa za Angola

General uzayobora urwego ruzakora iperereza ku birego bya RDC n’u Rwanda yageze i Kinshasa

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare w’ipeti rya General wo muri Angola uzayobora urwego ruzakora iperereza ku birego bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, yamaze kugera i Kinshasa.

Uyu musirikare, Gen. Joao Massone, kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022 yajyanye i Kinshasa n’abandi bagize itsinda ryahagarariye guverinoma ya Angola riyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Ambasaderi Antonio Tété.

Minisitiri Tété yamurikiye Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, uyu musirikare, anamushyikiriza ubutumwa bwihariye bw’Umukuru w’Igihugu cyabo, Perezida Joao Lourenço.

Iri tsinda ryagiye i Kinshasa mu rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafatiwe mu biganiro byahuje RDC, u Rwanda na Angola nk’umuhuza muri Nyakanga 2022.

Muri ibi byemezo harimo icy’ishyirwaho ry’uru rwego ruzakora iperereza ku bitero Leta ya RDC ishinja u Rwanda kugaba mu burasirazuba bwayo ngo “yitwikiriye umutwe witwaje intwaro wa M23” n’ibyo Leta y’u Rwanda ishinja RDC kugaba mu karere ka Musanze yifatanyije na FDLR.

Byitezwe ko iri tsinda rizakora iperereza mu burasirazuba bwa RDC, ahabereye imirwano na M23, ndetse no mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, aharashwe ibisasu bya roketi muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022, ku musozo ryerekane ibizavamo.

Perezida Tshisekedi mu kiganiro n'intumwa za Angola
Perezida Tshisekedi mu kiganiro n’intumwa za Angola

Minisitiri Tété (ibumoso) ni we wari uyoboye izi ntumwa
Minisitiri Tété (ibumoso) ni we wari uyoboye izi ntumwa

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. General uzayobora urwego ruzakora iperereza ku birego bya RDC n’u Rwanda yageze i Kinshasa
    Kuki bataje no mu Rwanda??

  2. General uzayobora urwego ruzakora iperereza ku birego bya RDC n’u Rwanda yageze i Kinshasa
    Kuki bataje no mu Rwanda??

  3. General uzayobora urwego ruzakora iperereza ku birego bya RDC n’u Rwanda yageze i Kinshasa
    Umugenerale azakoreshe ukuri kdi azagere n’ i MUSANZE/ RWANDA azarebe ibyahabereye. Murakoze, tusabakunda.

  4. General uzayobora urwego ruzakora iperereza ku birego bya RDC n’u Rwanda yageze i Kinshasa
    Umugenerale azakoreshe ukuri kdi azagere n’ i MUSANZE/ RWANDA azarebe ibyahabereye. Murakoze, tusabakunda.

  5. General uzayobora urwego ruzakora iperereza ku birego bya RDC n’u Rwanda yageze i Kinshasa
    BAZIYE IGIHE KOKO!

  6. General uzayobora urwego ruzakora iperereza ku birego bya RDC n’u Rwanda yageze i Kinshasa
    BAZIYE IGIHE KOKO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *