U Bufaransa ntibuzakoresha intwaro zabwo za kirimbuzi kubera ko u Burusiya bwazikoresheje kuri Ukraine – Macron

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ingabo w’u Bwongereza, Ben Wallace, yavuze ko Perezida Emmanuel Macron yatangaje byinshi ubwo yavugaga ko u Bufaransa butazakoresha intwaro zabwo za kirimbuzi kubera ko u Burusiya bwazikoresheje muri Ukraine.

Kuri uyu wa Gatatu ushize, nibwo Perezida Macron, mu kiganiro, yerekanye ko intwaro za kirimbuzi z’igihugu cye “zishingiye ku nyungu z’ibanze z’igihugu.

Yasobanuye ko “izo nyungu zisobanutse neza kandi nta kizazihungabanya nko mu gihe urugero, hagabwa igitero kirimbuzi kuri Ukraine cyangwa mu karere”.

Umuyobozi wu Bufaransa uwo munsi binyujije kuri twitter yanasobanuye ko “u Bufaransa budakeneye Intambara y’Isi”.

Ubwo rero Wallace yabazwaga ku byatangajwe na Macron, ubwo yari yitabiriye inama y’abaminisitiri ba NATO i Buruseli kuri uyu wa Kane ushize, yagize ati: “BIrerekana ukuboko kwa Perezida Macron”.

Yakomeje agira ati: “Igitekerezo cyacu ni uko u Burusiya nibukoresha intwaro za kirimbuzi, hazaba ingaruka zikomeye ku Burusiya.”

Abayobozi ba NATO batavuzwe amazina nabo babwiye ikinyamakuru The Telegraph ko amagambo ya Macron abangamiye “amahame yo gukumira.”

Mu gikorwa cyabereye i Buruseli, Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, yongeye gushimangira ko “Putin azi ko naramuka akoresheje intwaro za kirimbuzi muri Ukraine, bizagira ingaruka zikomeye ku Burusiya,”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Bufaransa ntibuzakoresha intwaro zabwo za kirimbuzi kubera ko u Burusiya bwazikoresheje kuri Ukraine – Macron
    Ahaaa!!! Ibyonababwiyengo putin arigushitsa ibyahanuwe, singaho ubumwe b’wUburayi batangiye gusubiranamo? reka dutegereze turebe!.

  2. U Bufaransa ntibuzakoresha intwaro zabwo za kirimbuzi kubera ko u Burusiya bwazikoresheje kuri Ukraine – Macron
    Ahaaa!!! Ibyonababwiyengo putin arigushitsa ibyahanuwe, singaho ubumwe b’wUburayi batangiye gusubiranamo? reka dutegereze turebe!.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *