Uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingbo za Uganda zirwanira ku butaka, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasabye imbabazi Perezida wa Kenya, William Ruto, kubera amagambo aherutse kuvuga yemeza ko we n’ingabo ze byamutwara ibyumweru bibiri akaba yafashe Nairobi.
Gen. Muhoozi , wavuze mu ntangiriro z’uku kwezi kuri twiter ko yafata umurwa mukuru wa Kenya mu gihe gito, wabaye n’unanenga inzira ya demokarasi ya Kenya, kuri uyu wa Gatanu yavuze ko nta kibazo yigeze agirana na Afande Ruto.
Ati “ Nta kibazo na kimwe nigeze ngirana na Afande Ruto. Niba narakoze ikosa aho ari ho hose, musabye kumbabarira nka murumuna we. Imana ihe Umugisha East Africa!”
I have never had any problem with Afande Ruto. If I made a mistake anywhere, I ask him to forgive me as his young brother. Godbless East Africa! pic.twitter.com/5LuzVabLKz
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) October 13, 2022
Gen. Muhoozi asabye imbabazi nyuma y’icyumweru Perezida Museveni nawe ubwe asabye imbabazi abaturage ba Kenya kubw’amagambo yavuzwe n’umuhungu we .
Icyo gihe yagize ati “ Ndasaba abavandimwe na bashiki bacu ba Kenya kutubabarira kubwa tweets zoherejwe na Gen. Muhoozi, wahoze ari komanda w’ingabo zirwanira ku butaka hano, ku bijyanye n’ibibazo by’amatora muri kiriya gihugu gikomeye,”
Museveni yavuze ko nta mukozi wa leta, yaba umusivili cyangwa umusirikare wemerewe kwivanga cyangwa kuvuga mu buryo ubwo ari bwo bwose mu bibazo by’imbere by’ibihugu by’abavandimwe.
Museveni yagize icyo akora ku byatangajwe na Muhoozi amukura ku buyobozi bw’ingabo zirwanira ku butaka, ariko amuzamura mu ntera amuha ipeti rya General w’inyenyeri enye agumana n’umwanya we w’umujyanama wa perezida mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe.


