Sudani y’Epfo: Umujenerali witandukanyije n’igisirikare yashinze umutwe w’inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare ufite ipeti rya Lt. general uherutse kwitandukanya n’igisirikare cya Sudani y’Epfo mu kwezi gushize, kuri uyu wa Mbere yatangaje ko yashinze umutwe mushya w’inyeshyamba ugamije kurwanya ubutegetsi bwa perezida Salva Kiir.

Lt. Gen. Thomas Cirillo Swaka, wari umuyobozi wungirije ushinzwe ibikoresho mu gisirikare cya Sudani y’Epfo, yitandukanyije n’igisirikare amaze gushinja perezida Salva Kiir guhindura igisirikare cy’igihugu icy’ubwoko. Yatangaje ko abantu benshi bari mu gisirikare, igipolisi n’izindi nzego z’umutekano bakomoka mu bwoko bwa Dinka Salva Kiir akomokamo.

Gen Swaka kandi ni umwe mu basirikare bakuru bitandukanyije n’igisirikare mu kwezi gushize kwa Gashyantare bashinja umukuru w’igihugu irondakoko, icyenewabo, ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano no gukoresha nabi umwanya we nka perezida.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, Swaka yavuze ko umutwe we mushya witwa National Salvation Front (NSF) wizera ko kugirango ibintu bisubire mu buryo mu gihugu ari uko perezida Kiir yava ku butegetsi.

Yagize ati: “ NSF izarwanira kurandura indwara yamaze guhindanya isura ya Sudani y’Epfo .”

Iki gihugu cya Sudani y’Epfo cyisanze mu mwiryane mu 2013 ubwo perezida Salva Kiir yirukanaga visi perezida we, Dr Riek Machar, hagakurikiraho intambara yaje kurangizwa n’amasezerano y’amahoro yashyizwe umukono mu 2015, maze Machar wari wahunze umurwa mukuru, Juba yongera kuhagaruka muri Mata umwaka ushize asubizwa umwanya we.

Amakimbirane hagati ya Dr Riek Machar ukomoka mu bwoko butandukanye kandi butavuga rumwe n’ubwo perezida Salva Kiir akomokamo, yaje kongera kubura muri Nyakanga akurikirwa n’intambara na none na n’ubu itararangira nk’uko reuters dukesha iyi nkuru ivuga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mutwe mushya rero ngo ushobora kuba ugiye kurushaho guteza umutekano mucye muri iki gihugu n’ubundi intambara yangije urwego rwacyo rw’ubuhinzi, abaturage bagera muri miliyoni 3 bakaba barataye ibyabo ubukungu bw’igihugu bukarushaho gusubira inyuma.

Ubwo yasabwaga na Reuters kugira icyo avuga kuri uyu mutwe mushya w’inyeshyamba wavutse, Umuvugizi w’igisirikare cya Sudani y’Epfo, Brig. Gen. Lul Ruai Koang, yatangaje ko ntacyo yahita abivugaho, avuga ko akeneye igihe cyo kubanza gusubira mu itangazo rya Gen Swaka.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *