Guverinoma ya Ethiopia yihanangirije bikomeye igihugu cya Irlande

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Ethiopia yongeye kwikoma Irlande kubera uko yakomeje kwitwara ku bijyanye n’intambara imaze imyaka ibiri muri iki gihugu, ishinja Irlande kuyibasira mu mahuriro mpuzamahanga ndetse igaragaza impungenge z’ahazaza h’umubano w’impande zombi .

Redwan Hussein, Umujyanama mu by’umutekano w’igihugu wa Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed, ku rubuga rwa Twitter, yagize ati: “Irlande yagiye itoteza kandi igasiga icyasha Ethiopia ubudahwema mu bikorwa byayo mu myaka 2 ishize.”

Yongeyeho ati: “(icyifuzo cya guverinoma) cyatanzwe inshuro cumi na cyaranzwe kandi kirirengagizwa. Ni yo mpamvu byabaye ngombwa ko twohereza ultimatum yemewe muri iki cyumweru kuri guverinoma ya Irilande”.

Redwan yasobanuye ko umubano uri hagati y’ibihugu byombi “uri hasi cyane”.

Ntabwo byahise bisobanuka icyateye kurakarira Irlande gutyo, kuri ubu ifite icyicaro mu kanama gashinzwe umutekano ka Loni.

Ambasade ya Irlande ntabwo yahise isubiza icyifuzo cya AFP cyo gutanga ibisobanuro kuri iki kibazo.

Mu Gushyingo umwaka ushize, Ethiopia yategetse iyirukanwa ry’abadipolomate batandatu ba Irilande bakoreraga i Addis Abeba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *