Ku wa 12 Ukwakira ni ho uburobyi bw’isambaza mu Kivu bwagombaga gusubukurwa,nyuma y’amezi 2 buhagaze, nk’uko bisanzwe bikorwa buri mwaka ngo umusaruro wiyongere. Nyamara si ko byagenze mu karere ka Rusizi nk’uko byari byitezwe, abarobyi bahagaritswe ku munota wa nyuma n’ibaruwa yaturutse muri RAB bamaze kugeramo,ibasaba kubihagarika,ngo ntibujuje ibisabwa, kandi ngo benshi babyujuje, batumva impamvu bahagaritswe.
Ni nyuma y’aho abarobyi benshi bari bamaze gutunganya amato no gutegura ibikoresho,aba mbere bageze mu mazi mu ma saa munani z’amaywa biteguye gutangira akazi, bakabona ibaruwa ivuye muri RAB yashyizweho umukono n’ushinzwe iterambere ry’ubworozi,Dr Solange Uwituze ibabuza gusubukura uburobyi,kuko muri bo ngo harimo abafite imitego itujuje ibisabwa.
Abarobyi n’abacuruzi b’isambaza bavuga ko bari bamaze amezi 2 bashomereye kuko ari yo mirimo basanzwe bakora, ko ubukene bwari bwose kubera icyo gihe cyose bicaye ntacyo bakora, bumva bagiye gusubukura imikorere,nyamara ngo icyizere cyaje kubayoyokana ku munota wa nyuma batari babyiteze.

Mageza Léonard,umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi muri aka karere, ubwo umunyamakuru wa Bwiza.com yahamusangaga yamutangarije ko ubwo uburobyi bwafungwaga ku wa 12 Kanama,bari bumvikanye na RAB ko buzafungurwa ku wa 12 Ukwakira bakarara mu kivu baroba.
Ati’’Itariki yageze,nk’uko bisanzwe tubanza gukorerwa ubugenzuzi ngo harebwe ko twujuje ibisabwa.,Kuko hari hashize umwaka dusabwe gukoresha imitego ya nimero 6 twita iya 6,kuko iya 4 n’iya 5 wakoreshaga RAB bayanze ngo ntiyujuje ubuziranenge,kuko ngo ifata udusambaza duto, bikonona umusaruro uba witezwe,dusanga koko ari bybyo,iya 6 ari yo myiza.’’
Avuga ko,kubera ko iyo mitego ihenze,bamwe bagurishije imirima,abandi bafata amadeni mu mabanki,kuko ngo ikipe yose iba igomba gukoresha amabaro 6 kandi ibaro imwe igura amafaranga 320.000,washyiraho n’ibindi bijyana, byose hamwe bigatwara arenga 4.000.000,ngo ntibyajyaga korohera buri wese ni yo mpamvu iyo tariki yageze hari abujuje ibisabwa barinze kwikokora ngo babyuzuze,n’abatabyujuje.
Ubwo hasabwaga iyi mitego ariko umwaka ushize, ngo RAB yanasabye ko batangira gukoresha umutego witwa Icyerekezo ufite no 10,ufata isambaza zikuze,,bakaba ngo baragombaga kutarenza ukwezi kwa 2 uyu mwaka batarawugura,nubwo na wo ngo uhenze kuko ugura hafi amanyarwanda 800.000,abadashoboye kugura amakipe barawuguze,batangira kuwukoresha, ifunga rigera hari abawufite.

Muri iri fungura ngo batunguwe no kubona ibaruwa ya RAB ivuga ngo harobe abafite iyo mitego y’Icyerekezo gusa,abandi bose bave mu mazi batahe,kandi no mu makipe hari abari bujuje ibisabwa,barangirwa,barataha kandi bari batanze akayabo k’amafaranga bategura ibikoresho,ibyo RAB irabyirengagiza.
Mageza ati’’ Ubundi iyo ikivu gifunze,amato yose amara amezi 2 aparitse imuhengeri. Icyo gihe aba yangirika ku buryo bafungura zimwe mu mbaho zaraboze,imitego imwe y’abaturuka kure yasigaye mu mato yarariwe n’imbeba, n’ibindi biba bitameze neza,ku buryo gusana ibyo byose bitajya munsi y’amafaranga 500.000, hakaniyongeraho abazamu bayacunga muri icyo gihe baba bahembwa, byose twari twabirishye,twiteguye gukora,ubu birahombye,kubera kuzira abatarabona ubushobozi bwo kuzuza ibisabwa.’’
Avuga ko byahungabanije cyane abarobyi,abakozi babo n’ abacuruzi b’isambaza, bose bari bamaze aya mezi yose ntacyo bakora,biteguye gusubukura akazi, kimwe n’abazikeneye zabonaga umugabo zigasiba undi kuko iziva muri Congo zari zihenze cyane, aba bose bakaba bakomeje kubura akazi ku byo bita amaherere ya RAB,cyane ko n’iyo mitego mishya bababwira, nta soko rifatika rihari bayiguraho,n’abayibonye aho bayiguze ngo yahise ishira.
Ati’’ Ntitwayibonera rimwe kandi sinumva ko bazategereza ko twese tuyibona. Baretse abayifite bakaroba,ko twashyizeho gahunda ko ntawakwinjiramo atujuje ibisabwa,ababyujuje barazira iki? Ese umwaka washira hari abatarabyuzuza abandi bazabazira? Leta nikurikirane iki kintu, abujuje ibisabwa barenganurwe,na ho ubundi ni ikibazo gikomeye cyane.’’
Mu gihe nk’iki cy’ifungura harobwaga toni zirenga 5 umunsi wa mbere,ariko abemerewe kuroba bavuga ko nta biro na 60 barobye,ari yo mpamvu zakomeje guhenda cyane,bakumva RAB itakomeza gutsimbarara kuko bihombya abaturage.
Uyu ati’’ Jye nkoresha icyerekezo,narobye ariko kuko icyerekezo ibilo byinshi ubona ku ijoro ari 5 gusa,mu gihe ikipe ubona ibilo biri hejuru ya 50 ku ijoro,zakomeje guhenda cyane kuko ibilo 5 naraye mbonye bampaye amafaranga 23.000,ubwo bo barakuramo 25.000.Kuroba twenyine ntacyo byamara, nibareke abujuje ibisabwa bose barobe, na ho ibi bakoze ni uguhombya abantu ku busa kandi hari ibyo bagakoze bikagira akamaro kurushaho.’’

Umwe mu bagore bazicuruza,ati’’ Twababaye cyane kuko bafunze ikilo kigeze mu mafaranga 8.000,ibase igeze ku mafaranga 100.000 mu gihe mu myaka ishize twayibonaga no ku mafaranga 22.000. Ubu twazikuraga muri Congo ikilo tukakigurisha amafaranga 6.000, ibase tuyigura hagati y’amafaranga 80.000 na 100.000.
Twazindutse twiteze ko turangura ku mafaranga hagati ya 2500 na 3.000 ku kilo,ibase ntirenze amafaranga 30.000, tukagurisha niburaamafaranga 3.500 ku kilo,yakabya akaba 4.000, ariko ubu ntiwazibona munsi ya 5000. Nibafungure ikivu dukore inzara igiye kutwicana n’abana,ibyo guhimana no gukomeza guterana amagambo babireke.’’

Ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri RAB,Dr Uwituze Solange washyize umukono ku ibaruwa ibahagarika yabwiye Bwiza.com ko bitakozwe i Rusizi gusa, ko iri tegeko ryatanzwe mu turere twose dukora ku kivu, ko abarobesha Icyerekezo bo nta kibazo bafite,bagomba kuroba, abakoresha indi mitego bagahagarara kugeza igihe bazuzuriza ibisabwa.
Ati’’Ntibemerewe kuko bahawe umwanya wo kugura imitego basabwa ntibabikora. Twafunguriye ab’imitego y’icyarekezo,abandi tubasaba kuzuza ibisabwa bagafungurirwa. Ni bo bitinza n’ejo babyujuje bafungurirwa.
Umunyamakuru amubajije impamvuba abujuje ibisabwa batafungurirwa,bakareka kuzira abatarabona ubushobozi,ati’’ Twabangiye kuko bidashoboka kwemerera bamwe kuko bitera icyuho. Abantu bakora mu ikipe ntiwavuga ngo wowe wujuje ibisabwa wowe ntubyujuje kandi ari ikipe, abazabyuzuza tuzabafungurira.’’
Ku cyo batemeranywaho,abarobyi bavuga ko iyo mitego avuga ntaho iri ngo bayigure, n’umushoramari uyifite bumva ngo aba I Goma,ko nta soko rihagije iriho,n’abayibonye ngo yari mike, bagasaba RAB kugaragaza isoko ibonekaho ari myinshi myiza ngo bayigure, ati’’ Aho bayigura nahabahaye mu ibaruwa nabandikiye bayisome barahabona.’’
Abajijwe niba nta burangare RAB yagize cyangwa gushaka guhombya abarobyi n’abacuruzi b’isambaza nkana,ko ibyo bakoze ku munota wa nyuma bagombaga kubikora mbere,ifungura rikaba byose biteguye, ati’’ Ntacyo dutunganya twebwe nta no kubahombya dushaka. Bamaze igihe barabibwiriwe mu nama yari iyobowe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi na Guverineri w’intara y’uburengerazuba ariyimo barabizi, igihe bazuzuriza ibisabwa bazafungurirwa nta kindi.’’



4 Responses
Rusizi: Ukutavuga rumwe hagati ya RAB n’abarobyi b’isambaza
RAB nubyeyi kd abarobyi ntibazira ubushobozi Nike bwabagenzi babo abujuje ibisabwa bakwiye kudohorerwa kuko uburobyi ne,isambaza butunze benshi barebe igikwiye munyungu zababa baturage ubuturagura ikiro cy,isambaza ku8000frw nyamara iyo uburobyi burimo gukorwa ntikirenza 3500frw
Rusizi: Ukutavuga rumwe hagati ya RAB n’abarobyi b’isambaza
RAB nubyeyi kd abarobyi ntibazira ubushobozi Nike bwabagenzi babo abujuje ibisabwa bakwiye kudohorerwa kuko uburobyi ne,isambaza butunze benshi barebe igikwiye munyungu zababa baturage ubuturagura ikiro cy,isambaza ku8000frw nyamara iyo uburobyi burimo gukorwa ntikirenza 3500frw
Rusizi: Ukutavuga rumwe hagati ya RAB n’abarobyi b’isambaza
Esekoko abahagarariye RAB batubabariye ko imitego ya6 badusaba ko itugoye cyane kuyibona.murabiziko ubuzima bugoye ,ibiciro by’ibiribwabirihejuru ducyeneye akazirwose mwadufasha.kdi tuvugishije ukuri nibyerekezo ntibyujuje ibyomubisaba kuko birobesha imitego ya nomero 8 natwerero mwabishaka mwatubabarira
murakoze.
Rusizi: Ukutavuga rumwe hagati ya RAB n’abarobyi b’isambaza
Esekoko abahagarariye RAB batubabariye ko imitego ya6 badusaba ko itugoye cyane kuyibona.murabiziko ubuzima bugoye ,ibiciro by’ibiribwabirihejuru ducyeneye akazirwose mwadufasha.kdi tuvugishije ukuri nibyerekezo ntibyujuje ibyomubisaba kuko birobesha imitego ya nomero 8 natwerero mwabishaka mwatubabarira
murakoze.