Abamotari basaga ibihumbi bitanu bakoze impanuka mu kwezi kumwe
Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ivuga ko mu ibarura yakoze ry’impanuka zabaye mu muhanda, kuva muri Kanama kugera muri Nzeri 2022, basanze umubare munini ari uw’abamotari. Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SSP Irere René, avuga ko impanuka zakozwe n’abamotari kubera gupakira nabi imizigo, aho usanga bashyira imizigo kuri moto zabo ariko ntibayihambire […]
Gen Muhoozi yagarutse i Kigali aherekejwe na Andrew Mwenda
Umujyanama mukuru wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akanaba n’umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba; yamaze kugaruka i Kigali aho byitezwe ko agomba kubonanira na Perezida Paul Kagame. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Gen Muhoozi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali n’indege ya Uganda Airlines. Mu bari bamuherekeje harimo umunyamakuru Andrew Mwenda […]
Nyamagabe:Akurikiranweho kwica umugore yateye inda wari hafi kubyara ‘abanje kumusambanya’
Umugabo witwa François Nizeyimana akurikiranyweho kwicisha umuhoro umugore witwa Chantal Nyinawumuntu yari yarateye inda, bivugwa ko yari hafi kubyara ariko bigakekwa ko yabanje kumusambanya. Taarifa ivuga ko ubuyobozi bwayitangarije ko uriya mugore yari yaragurije uwo mugabo Frw 300,000, bikaba bikekwa ko yamwishe yanga ko yazayamwishyuza bigasakuza. Kuri ibi ariko, iperereza ry’ubugenzacyaha rirakomeje kuri ubu bwicanyi […]
Perezida Putin yavuze ko atazongera kugaba ibitero bikaze kuri Ukraine
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko aho igihe kigeze bitagikenewe ko agaba ibitero bikaze kuri Ukraine kuko intego ye Atari ukuyisenya burundu. Putin yavuze ko ibitero bikaze byari biteganyijwe byakozwe ku buryo nta bindi bikenewe kuko intego afite itigeze na rimwe iba gusenya Ukraine . Yabwiye itangazamakuru nyuma y’inama yabereye muri Kazakhstan ko ibitero […]
U Rwanda rwasubije RDC irushinja kuyiba ingagi
Leta y’u Rwanda yasubije iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iheruka kuyishinja ibyaha birimo kuyiba inguge n’ingagi; ivuga ko buri gihe iyo abanye-Congo bari kwitegura amatora batabura gushyira ibirego ku Rwanda. Ku wa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira ni bwo Ambasaderi wa Congo Kinshasa i New York mu muryango w’Abibumbye, yashinje u Rwanda kwiba ingagi […]
Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola
Perezida Kagame kuri uyu wa 14 Ukwakira, yakiriye Amb. António Tete, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola n’itsinda ayoboye, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida wa João Lourenço wa Angola. Perezidansi ibinyujije kuri Twitter nta byinshi yatangaje. Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire ya hafi dore ko Perezida wa Angola, João Lourenço ari we wari umuhuza mu biganiro byo […]
Rusizi: Ukutavuga rumwe hagati ya RAB n’abarobyi b’isambaza

Ku wa 12 Ukwakira ni ho uburobyi bw’isambaza mu Kivu bwagombaga gusubukurwa,nyuma y’amezi 2 buhagaze, nk’uko bisanzwe bikorwa buri mwaka ngo umusaruro wiyongere. Nyamara si ko byagenze mu karere ka Rusizi nk’uko byari byitezwe, abarobyi bahagaritswe ku munota wa nyuma n’ibaruwa yaturutse muri RAB bamaze kugeramo,ibasaba kubihagarika,ngo ntibujuje ibisabwa, kandi ngo benshi babyujuje, batumva impamvu […]
Perezida Kagame yayoboye inama yemerejwemo amateka ya perezida arindwi

Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yemerejwemo imyanzuro itandukanye irimo Politiki y’Igihugu y’Ikoranabuhanga n’amateka atandukanye nk’irigena uburyo bwo gufasha umwana wanduye cyangwa urwaye indwara zidakira. Iyi nama yabaye kuwa Gatanu muri Village Urugwiro. Yagennye ko ingamba zari zisanzwe mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 zizakomeza gukurikizwa kandi ko zizongera kuvugururwa mu gihe cy’ukwezi kumwe hagendewe ku […]
Bwa mbere Gen Muhoozi yatangaje ko yifuza gusimbura se, aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe
Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ku nshuro ya mbere ko afite gahunda yo gusimbura se ku butegetsi; aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ko nibahatana mu matora asabatsinda nabi. Ni mu butumwa uyu mugabo yaraye anyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Yagize ati: “Kuri Opozisiyo ya […]
APR FC yahagaritse umutoza Adil mu gihe kitazwi, Djabel yamburwa inshingano za Kapiteni
Ikipe ya APR FC yahagaritse mu gihe kitazwi umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi usanzwe ari umutoza mukuru wayo. Icyemezo cyo guhagarika uyu mutoza iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yagifashe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga. Biteganyijwe ko umunya-Tunisia Ben Moussa wari usanzwe ari umutoza wungirije ari we ugomba gufata inshingano zo gutoza iriya kipe y’Ingabo […]