Perezida Putin yavuze ko atazongera kugaba ibitero bikaze kuri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko aho igihe kigeze bitagikenewe ko agaba ibitero bikaze kuri Ukraine kuko intego ye Atari ukuyisenya burundu.

Putin yavuze ko ibitero bikaze byari biteganyijwe byakozwe ku buryo nta bindi bikenewe kuko intego afite itigeze na rimwe iba gusenya Ukraine .

Yabwiye itangazamakuru nyuma y’inama yabereye muri Kazakhstan ko ibitero bagabye muri iyi minsi byasenye ahantu 22 muri 29 bari bagamije gusenya bityo hasigaye harindwi. Ati “Ntabwo hagikenewe ibitero bikaze. Ubu dufite izindi nshingano”.

Kuva kuwa Mbere u Burusiya bwarashe ibisasu biremereye ku mijyi itandukanye muri Ukraine, mu cyo Putin yise ukwihimura nyuma y’uko ikiraro gihuza u Burusiya na Crimea gisenywe.

Abantu benshi baguye muri ibyo bitero abandi barakomereka ndetse ibikorwaremezo birasenyuka.

Mu mvugo ye Perezida Putin yatangaje ko atazigera yicuza kubera ibitero yagabye kuri Ukraine muri iyi minsi.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Perezida Putin yavuze ko atazongera kugaba ibitero bikaze kuri Ukraine
    Ikibazo ni uko intambara zica abantu zikanabasenyera ibyabo, Kandi biri mu byo Imana itubuza.

  2. Perezida Putin yavuze ko atazongera kugaba ibitero bikaze kuri Ukraine
    Ikibazo ni uko intambara zica abantu zikanabasenyera ibyabo, Kandi biri mu byo Imana itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *