Umujyanama mukuru wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akanaba n’umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba; yamaze kugaruka i Kigali aho byitezwe ko agomba kubonanira na Perezida Paul Kagame.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Gen Muhoozi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali n’indege ya Uganda Airlines.
Mu bari bamuherekeje harimo umunyamakuru Andrew Mwenda uri mu bakomeye muri Uganda unasanzwe ari inshuti ye magara.
Aba bombi bakigera i Kanombe bakiriwe na bamwe mu bakozi ba Ambasade ya Uganda i Kigali n’abasirikare mu ngabo z’u Rwanda.
Mu kwezi gushize kwa Nzeri ni bwo Gen Kainerugaba yari yatangaje ko ateganya kugaruka i Kigali gusura Perezida Paul Kagame yita se wabo.
Yagize ati: “Nishimiye gutangaza ko vuba aha ngiye gusura data wacu Nyakubahwa Paul Kagame, mu kwiyungura ubumenyi ku bworozi bw’inka. Ndateganya no guhura n’izindi nshuti zanjye nyinshi muri Kigali. Imana ihe umugisha Uganda n’u Rwanda.”
Ubutumwa bwa Gen Muhoozi bwari buherekeje amafoto abiri yafatiwe mu rwuri rwa Perezida Paul Kagame ruherereye mu ntara y’Uburasirazuba, bari kumwe na babiri mu bahungu be.
Ni amafoto yafashwe ubwo Perezida Paul Kagame yarimo agabira inka Gen Muhoozi Kainerugaba wasozaga uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga hano mu Rwanda.
Ni uruzinduko rwa kabiri uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yagiriraga i Kigali, nyuma y’urwo yaherukaga kuhagirira ku wa 22 Mutarama 2022.
Ni inzinduko zombi zasize zizahuye umubano w’u Rwanda na Uganda, nyuma y’imyaka hafi ine ibihugu byombi byari bimaze bidacana uwaka. Umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi icyo gihe wahise ufungurwa, nyuma y’igihe kirekire warafunzwe.
Ingendo za Gen Muhoozi i Kigali kandi zatumye Muri Mata uyu mwaka Perezida Paul Kagame yitabira ibirori by’isabukuru ye y’amavuko i Kampala, nyuma y’igihe kirekire adakandagira muri Uganda.
Muri Kamena uyu mwaka Perezida Yoweri Museveni na we yitabiriye inama ya CHOGM i Kigali, nyuma y’imyaka hafi itanu na we adakandagira ku butaka bw’u Rwanda.
Abakuru b’ibihugu byombi ubwo bari kumwe mu birori by’isabukuru ya Muhoozi bamushimiye ku kuba ubwe yarashoboye kunga u Rwanda na Uganda, nyuma y’igihe kirekire hariyambajwe n’abahuza mu biganiro ariko bikananirana.

8 Responses
Gen Muhoozi yagarutse i Kigali aherekejwe na Andrew Mwenda
Webare kwiza
Gen Muhoozi yagarutse i Kigali aherekejwe na Andrew Mwenda
Webare kwiza
Gen Muhoozi yagarutse i Kigali aherekejwe na Andrew Mwenda
turamwishimiye yicare atuje murwandarwamahoro
Gen Muhoozi yagarutse i Kigali aherekejwe na Andrew Mwenda
turamwishimiye yicare atuje murwandarwamahoro
Gen Muhoozi yagarutse i Kigali aherekejwe na Andrew Mwenda
nanje nzabye inka 1 nya kubahwa perezida
Gen Muhoozi yagarutse i Kigali aherekejwe na Andrew Mwenda
nanje nzabye inka 1 nya kubahwa perezida
Gen Muhoozi yagarutse i Kigali aherekejwe na Andrew Mwenda
Mwenda azasaba gute imbabazi zibyo yanditse ku Rwanda?
Asabe imbabazi apfukamye kuko yari yarigize ymuvugizi wibigarasha
Gen Muhoozi yagarutse i Kigali aherekejwe na Andrew Mwenda
Mwenda azasaba gute imbabazi zibyo yanditse ku Rwanda?
Asabe imbabazi apfukamye kuko yari yarigize ymuvugizi wibigarasha