Zambia :Impunzi z’Abarundi mu kaga,2 bamaze kuhasiga ubuzima

Sangiza iyi nkuru

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Maheba mu gihugu cya Zambia ziratabaza zivuga ko zimerewe nabi kubera ko ntabuvuzi zibona cyangwa indi nkunga iyo ariyo yose kugira ngo zibeho aho 2 bamaze kuhasiga ubuzima.
Izi mpunzi kandi zishinja abayobozi b’Inkambi kuba aribo ba nyirabayazana b’ibyago zirigucamo kuko ngo bazibujije guhura na HCR cyangwa Leta ya Zambia.
Umwe muri izi mpunzi aganira na RPA dukesha iyi nkuru akaba yaragize ati’’ Nta byiringiro dufite kubera ko nta muntu n’umwe dufite kugezaho ibibazo byacu.HCR yagombaga kudufasha mbere na mbere ntigera mu nkambi.Nta mugiraneza n’umwe ufite uburenganzira bwo kutwegera .Batubuza kugaragaza ibibazo byacu’’
Akomeza avuga ko mu mpera z’umwaka wa 2016 hari intumwa za HCR zari zivuye i Genève, Canada no muri Afurika y’Epfo zije kuganira n’izi mpunzi ariko bikaza kurangira abayobozi b’inkambi bateye ubwoba abagombaga kuvuga ibibazo byabo bakabategeka kwicara.
Amakuru akomeza avuga ko mu mezi 8 gusa 11 bamaze kurwara umuvuduko ukabije w’amaraso kubera ubuzima bubi babayemo bwiyongeraho iterabwoba bashyirwaho n’abayobozi b’inkambi .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izi mpunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Maheba muri Zambia zivuga ko zirengagijwe kuko nta muntu n’umwe zitura ibibazo byazo aho usanga nta buvuzi burangwa muri iyi nkambi .Batanga urugero rw’umugore uherutse kujyanwa mu bitaro akarinda avayo nta miti abonye aho byamuviriyemo kwitaba Imana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *