Ibiro by’u Bwongereza bishinzwe umutekano w’imbere (Home Office) byasabye imbabazi umwimukira w’imyaka 28 utwite inda yakomotse ku gusambanywa ku ngufu, nyuma yo kumumenyesha ko ari ku rutonde rw’abazoherezwa mu Rwanda.
Tariki ya 13 Ukwakira 2022, ikinyamakuru The Guardian na ITV News byahishuye ko byabonye ibaruwa ibi biro byoherereje uyu mugore utwite inda y’ibyumweru 37, imumenyesha ko azoherezwa mu Rwanda hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye.
Uyu mugore ukomoka muri Eritrea yari yatangaje ko nyuma yo guhabwa ibaruwa y’uko azoherezwa mu Rwanda, akavanwa muri hoteli yari acumbikiwemo bwa mbere akajyanwa mu yindi, atagisinzira. Yagize ati: “Ntabwo mbasha gusinzira kuva nakira imenyesha ry’u Rwanda.”
Umuvugizi wa Home Office yamenyesheje The Guardian ko ikibazo cy’uyu mugore cyasuzumwe, bigaragara ko habayeho ikosa, aboneraho gusaba imbabazi. Ati: “Twasuzumye byihuse iki kibazo, dusanga harabayeho ikosa ryo kohereza ibaruwa. Ubu byakosowe kandi twasabye imbabazi.”
Uyu Muvugizi yakomeje asobanura ko dosiye ya buri wese uzashyirwa ku rutonde rw’abazoherezwa izabanza gusuzumwa mbere yo koherezwa. Ati: “Buri wese uri muri gahunda yo koherezwa mu Rwanda azakorerwa isuzuma, kandi nta we uzoherezwa mu gihe bitamuha umutekano kandi bitanyuze mu buryo bukwiye.”
Amasezerano y’abimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu yashyizweho umukono na guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza muri Mata 2022. Ishyirwa mu bikorwa ryayo rikomeje gukomwa mu nkokora n’imanza z’abifuza ko ateshwa agaciro.



2 Responses
U Bwongereza bwasabye imbabazi umwimukira utwite bwari bwamenyesheje ko buzamwoherezwa mu Rwanda
Mu Uburayi ngo ukoze nabi basigaye bamubwira ko bamwohereza mu Rwanda! Numva ariya masezerano adusebya. Tuyavuyemo byashimisha benshi!
U Bwongereza bwasabye imbabazi umwimukira utwite bwari bwamenyesheje ko buzamwoherezwa mu Rwanda
Mu Uburayi ngo ukoze nabi basigaye bamubwira ko bamwohereza mu Rwanda! Numva ariya masezerano adusebya. Tuyavuyemo byashimisha benshi!