Gen Mubarakh Muganga yakuyeho urujijo ku ihagarikwa rya Adil na Djabel

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru w’Ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yatangaje ko iyi kipe itigeze yirukana Mohammed Adil Erradi usanzwe ari umutoza wayo mukuru; ko ahubwo icyakozwe ari ukumuha umwanya wo kwitekerezaho mbere yo kugaruka mu kazi.

Gen Mubarakh yabigarutseho mu nama yaraye ihuje abagize Komite nyobozi ya APR FC.

Yagize ati: “Ndagira ngo nkureho urujijo nsobanure neza ko umutoza Adil atirukanywe. Yahawe umwanya wo kwitekerezaho agire nibyo akosora mbere y’uko azagarurwa mu kazi.”

Yunzemo ko “APR FC ni ikipe ifite uko ibayeho, ifite n’amahame igenderaho cyane nk’ikipe ya gisirikare, iyo rero umwe mu bayikoramo atabashije kubaha no gukurikiza ayo mahame, hari igihe biba ngombwa ko umuha umwanya akitekerezaho ari na byo byabaye kuri Adil Erradi umutoza mukuru.”

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko umutoza Mohammed Adil Erradi yahagaritswe n’ubuyobozi bwa APR FC mu gihe kingana n’iminsi 30.

Ni na ko iyi kipe yanabigenje kuri Manishimwe Djabel usanzwe ari Kapiteni wayo; ndetse anamburwa inshingano zo kuba umuyobozi w’abakinnyi bagenzi be.

Ni inshingano cyakora cyo byitezwe ko Djabel azasubizwa mu gihe ibihano bye bizaba byarangiye, mu gihe kandi hari amakuru yavugaga ko umutoza mukuru we bishobora kurangira atandukanye n’ikipe burundu.

Lt Gen Mubarakh Muganga yasobanuye by’umwihariko ko Djabel Manishimwe we yahagaritswe “kubera amakosa yakoze imbere y’abo ayoboye n’imbere y’abatoza.”

Djabel Manishimwe aheruka kwifashisha urukuta rwe rwa Instagram asaba imbabazi umutoza Adil yaherukaga gutangaza ko “nta mugabo umurimo”.

Ni nyuma y’uko uyu mutoza yari yabwiye itangazamakuru ko Djabel Manishimwe nta bushobozi bwo kuba Kapiteni wa APR FC afite, ndetse ko amaze igihe atsindisha iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Mu gihe Adil na Djabel bari mu bihano, biteganyijwe ko inshingano zabo zizaba zifitwe by’agateganyo na Ben Moussa usanzwe ari umutoza wungirije cyo kimwe na Prince Buregeya usanzwe ari Visi-Kapiteni.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *