Gen Muhoozi yifatanyije na Perezida Kagame muri Car Free Day

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba n’umujyanama we mukuru ku bikorwa byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yifatanyije na Perezida Paul Kagame muri Siporo Rusange izwi nka Car Free Day.

Gen Muhoozi ari i Kigali kuva ejo ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2022. Yaje aherekejwe n’abarimo umunyamakuru akanaba inshuti ye magara, Andrew Mwenda.

Aba bombi ku mugoroba w’ejo bakiriwe muri Village Urugwiro na Perezida Paul Kagame; bagirana ibiganiro.

Byari mbere y’uko mu gitondo cyo kuri iki cyumweru bifatanya n’umukuru w’Igihugu ndetse n’abatuye mu mujyi wa Kigali muri Car Free Day.

Ni siporo yanitaniriwe n’abarimo Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa n’abandi.

Gen Muhoozi uri mu ruzinduko rwe bwite hano mu Rwanda, mu kwezi gushize yari yatangaje ko azasura Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi bwisumbuyeho mu bijyanye no korora inka.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter ye muri iki cyumweru na bwo yashimangiye ko ateganya kuza mu Rwanda mu rwego rwo kuhagirira ibiruhuko. Ni nyuma y’akazi katoroshye yari amaranye iminsi nk’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka; inshingano cyakora cyo aheruka kuvanwaho na se.

Uruzinduko rwa Gen Muhoozi ni urwa gatatu agiriye i Kigali muri uyu mwaka, nyuma yo kuhaza muri Mutarama na Werurwe uyu mwaka.

Inzinduko ziheruka cyakora cyo zasize zizahuye umubano w’u Rwanda na Uganda, nyuma y’imyaka hafi ine ibihugu byombi byari bimaze bidacana uwaka. Umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi icyo gihe wahise ufungurwa, nyuma y’igihe kirekire warafunzwe.

Ingendo za Gen Muhoozi i Kigali kandi zatumye Muri Mata uyu mwaka Perezida Paul Kagame yitabira ibirori by’isabukuru ye y’amavuko i Kampala, nyuma y’igihe kirekire adakandagira muri Uganda.

Muri Kamena uyu mwaka Perezida Yoweri Museveni na we yitabiriye inama ya CHOGM i Kigali, nyuma y’imyaka hafi itanu na we adakandagira ku butaka bw’u Rwanda.

Abakuru b’ibihugu byombi ubwo bari kumwe mu birori by’isabukuru ya Muhoozi bamushimiye ku kuba ubwe yarashoboye kunga u Rwanda na Uganda, nyuma y’igihe kirekire hariyambajwe n’abahuza mu biganiro ariko bikananirana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *