Minisiteri y’ingabo yavuze ko abantu bitwaje imbunda barashe abantu 11 ku kibuga cy’imyitozo ya gisirikare cy’u Burusiya ku wa Gatandatu , mu gitero giheruka cyibasiye ingabo za Perezida Vladimir Putin kuva yatera Ukraine .
Ibiro Ntaramakuru RIA byavuze ko minisiteri ivuga ko abandi bantu 15 bakomerekeye mu iraswa, mu karere k’u Burusiya gaherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Belgorod gahana imbibi na Ukraine, ubwo abagabo babiri barasaga ku itsinda ryari rigiye kuba abakorerabushake mu ntambara.
Bivugwa ko abagabye iki gitero, abenegihugu bo mu cyahoze ari kimwe mu bihugu bigize Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, kitavuzwe, na bo barashwe. Bimwe mu bitangazamakuru byigenga byo mu Burusiya byatangaje ko umubare w’abahitanwe n’icyo gitero ari benshi ugereranyije n’imibare yatangajwe.
Ku cyumweru, guverineri w’akarere ka Belgorod, Vyacheslav Gladkov yagize ati: “Ibintu biteye ubwoba byabereye ku butaka bwacu, ku butaka bw’imwe mu mitwe ya gisirikare.”
Ati: “Abasirikare benshi bishwe baranakomeretswa. Nta muturage wo mu karere ka Belgorod uri mu bakomeretse n’abishwe ”, ibi akaba yabitangaje muri videwo yashyizwe kuri porogaramu yo kohererezanya ubutumwa ya Telegram.
Iki gitero cyabaye nyuma y’icyumweru ikiraro cyo muri Crimea, Intara ya Ukraine yigaruriwe n’u Burusiya kuva muri Ukraine mu 2014, giturikijwe n’imodoka yari itezemo igisasu, mu gitero u Burusiya bwageretse kuri Ukraine ndetse bukihorera burasa ibisasu bigera kuri 80 mu mijyi itndukanye ya Ukraine irimo n’umurwa mukuru.


