Bobi Wine aheruka muri Ukraine mu kwezi gushize

Bobi Wine aremeza ko Museveni ameze nka Putin

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, aremeza imitegekere ya Perezida Yoweri Museveni imeze nk’iya mugenzi we uyobora u Burusiya, Vladimir Putin.

Ni ibyo yatangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) cyari cyerekeye ahanini ku ruzinduko aherutse kugirira mu bice bitandukanye bya Ukraine byagabweho ibitero n’ingabo z’u Burusiya.

Bobi Wine yavuze ko n’ubwo Uganda yifashe mu itora ry’Umuryango w’Abibumbye ryamagana ibi bitero, ishyikiye u Burusiya kuko ngo ukuri kwagaragariye mu butumwa umuhungu wa Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangarije kuri Twitter.

Yagize ati: “N’ubwo yigira nk’utagira aho abogamiye, General Museveni ashigikiye u Burusiya. Umuhungu we, General Muhoozi Kainerugaba yagaragarije mu ruhame uruhande rw’ubutegetsi bwa Uganda, bushyigikira u Burusiya bwirengagije itegeko mpuzamahanga n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”

Ubwo yabazwaga niba ibibazo byo muri Ukraine hari isano bifitanye n’ibyo muri Uganda, Bobi Wine yagereranyije Museveni na Putin, asobanura ko aba bakuru b’ibihugu bombi batemera demukarasi kandi bayoboza igitugu.

Ati: “Abo muri Ukraine bahanganye n’umuntu ukomeye w’umunyagitugu umeze nk’uwo dufite hano muri Uganda. Putin na Museveni bameze kimwe. Ntabwo bemera demukarasi. Bombi batwaza igitugu. Batekereza ko ari bo bonyine bagena ahazaza h’ibihugu byabo. Bayoborana ubwoba, ni abanyarugomo, ntibemera imishyikirano, barakandamiza.”

Bobi Wine yageze muri Ukraine hagati muri Nzeri 2022, ahamara iminsi asura ndetse aganira n’abayobozi baho. Yatangaje ko ashyigikiye abanya-Ukraine muri iyi ntambara igiye kumara amezi 8.

Bobi Wine aheruka muri Ukraine mu kwezi gushize
Bobi Wine aheruka muri Ukraine mu kwezi gushize

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *