Perezida Ndayishimiye avuga ko ibiganiro hagati y'u Burundi n'u Rwanda bikomeje

Hagati y’u Burundi n’u Rwanda hasigaye ikibazo gito, na cyo tuzagikemura: Perezida Ndayishimiye

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko hagati y’igihugu cye n’u Rwanda hasigaye ikibazo gito kitarakemuka, kandi ko yizeye ko na cyo kizakemuka.

Perezida Ndayishimiye yabivugiye mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru wa televiziyo NTV yo muri Uganda muri iki cyumweru ubwo yari mu ruzinduko muri iki gihugu.

Umunyamakuru yabwiye uyu mukuru w’igihugu ko u Burundi bwamaze imyaka myinshi bufunze imipaka yabwo n’u Rwanda bitewe n’ibibazo ibihugu byagiranye, amubaza aho bigeze bikemuka.

Yamusubije ati: “U Burundi ntibuzagira uruhare mu bibazo ahubwo buzahora buri igisubizo cyabyo. Turi mu biganiro kandi hasigaye ikibazo gito kandi nacyo tuzagikemura.”

Perezida Ndayishimiye atanze ibi bisobanuro mu gihe mu mpera z’ukwezi gushize Leta y’u Burundi yorohereje abavayo bajya mu Rwanda, n’ubwo nta tangazo ry’ubutegetsi ryasohotse ryemeza iki gikorwa. Ubu bambuka badasabye impushya zihariye nka mbere.

Perezida Ndayishimiye avuga ko ibiganiro hagati y'u Burundi n'u Rwanda bikomeje
Perezida Ndayishimiye avuga ko ibiganiro hagati y’u Burundi n’u Rwanda bikomeje

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Hagati y’u Burundi n’u Rwanda hasigaye ikibazo gito, na cyo tuzagikemura: Perezida Ndayishimiye
    Ariko ubundi abarundi baba bigira ibiki ko uburundi ari urwanda rwamagepfo ni barumuna bacu.

  2. Hagati y’u Burundi n’u Rwanda hasigaye ikibazo gito, na cyo tuzagikemura: Perezida Ndayishimiye
    Ariko ubundi abarundi baba bigira ibiki ko uburundi ari urwanda rwamagepfo ni barumuna bacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *