Perezida wa Kenya, William Ruto, yasobanuye impamvu yashenye ishami ryihariye ry’ubuyobozi bushinzwe ubugenzacyaha (DCI) muri polisi y’igihugu .
Kuri iki Cyumweru, itariki ya 16 Ukwakira, Ruto yabivugiye mu birori byo gushimira Imana mu Ntara ya Kericho, aho yasobanuye ko uyu mutwe wahinduwe umutwe witwaje intwaro wakoreshwaga mu kwica Abanyakenya.
Yavuze ko iri tsinda ryagize uruhare mu rupfu rudasobanutse rw’abaturage imirambo yabo yakuwe mu ruzi rwa Yala.
Ati “Bari bafite imyaka itanu bakoresheje mu guhungabanya igihugu aho umutekano muke wageze ku rwego rutagereranywa imirambo igasangwa mu ruzi rwa Yala. Abapolisi bari barateshutse ku ruhare rwo kurinda Abanyakenya bakabica”.
Perezida yagize ati: “Niyo mpamvu natanze itegeko ko iri shami ridasanzwe (SSU) ry’abapolisi riseswa kuko ryica Abanyakenya mu buryo runaka.”
Ibisobanuro bya Ruto bije nyuma y’amasaha make DCI itangaje ko iri shami ryasheshwe nyuma y’amabwiriza y’umugenzuzi mukuru w’agateganyo wa polisi (IG), Noor Gabow.
Iri tangazo ryagize riti: “Ishami ryihariye rya DCI (SSU) ryasheshwe bigomba guhita bishyirwa mu bikorwa. Abapolisi bose bakorera mu ishami ryasheshwe basubijwe ku cyicaro gikuru cya DCI kugira ngo bahabwe andi mabwiriza.”
Uru rwego rushinzwe ubugenzacyaha rwagaragaje ko iki cyemezo ari kimwe mu mpinduka zakozwe mu nzego z’igipolisi cy’igihugu (NPS) ku butegetsi bwa Perezida Ruto.
Iri shami ryashinzwe mu mwaka wa 1999 kugirango risimbure ishami ryihariye ryari rishinzwe gukumira ibyaha (SCPU) nk’uko iyi nkuru dukesha Kenyans.co.ke ikomeza ivuga.
Ku ya 15 Ukwakira, nibwo Perezida Ruto yashyizeho Amin Mohammed nk’umuyobozi mushya wa DCI kugirango asimbure George Kinoti washyikirije umukuru w’igihugu ibaruwa isezera.


