Imyumvire y’abakobwa n’abagore bo mu murenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru yarahindutse. Ubu bakuye amaboko mu mifuka bashaka imirimo yinjiza amafaranga igateza imbere ingo zabo. Umukobwa waho udakora ubushabitsi bwinjiza amafaranga afatwa nk’uwasigaye inyuma bikamugora kubona umugabo.
Ni ubuhamya bwatangiwe mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, wabereye mu murenge wa Busanze ku rwego rw’akarere kuri uyu wa 15 Ukwakira 2022.
Niyonsenga Chantal yavuze ko abagabo babo mbere batabemereraga ko bajya mu bushabitsi, ariko ubu basigaye bakunda umugore ugira uruhare mu iterambere ry’urugo.
Yagize ati: “Basigaye bakunda umugore ushakisha. Umugore wirirwa yicaye imuhira nta terambere agira. Abasore na bo batereta umukobwa ufungutse mu mutwe, uzi gukora.” Yemeza ko babikesha imiyoborere myiza ya Leta y’u Rwanda yahaye agaciro umugore.
Naho Mukaneza Jacqueline, umukobwa w’imyaka 25 w’aho i Busanze, avuga ko inkumi itazi gushakisha nta musore uyivugisha. Yagize ati: “Ubu twaratinyutse. N’ikiyede turagikora nta soni biduteye. Abasore b’ubu ntibakireba ubwiza. Umukobwa udashakisha nta musore umutereta .”
Mukashema Beatha ucuruza imyaka mu isoko rya Busanze na we yabihamije ati: “Kera umugore yategerezaga icyo umugabo azana. Umugabo yaba atahashye, inkono ntijye ku ziko. Ubu turakora. Abagabo birabanezeza kuko ntibahangayika cyane.”
Shumbusho Francois, umusaza w’inyaka 56 na we arabyemeza ati: “Biba byiza iyo umugore abona amafaranga. Ntayapfusha ubusa nkatwe. Nk’uwanjye apima ibigage. Ibishyimbo ntibikibura mu rugo.”
Shumbusho yongeraho ko ubu abasore n’abakobwa basigaye bahurira mu bushabitsi bakaba ariho baganirira ibyo kurushinga.
MĂ©diatrice Nyirabahinyuza uyobora inama y’igihugu y’abagore (CNF) mu karere ka Nyaruguru yishimira ko abagore ba Nyaruguru bagira uruhare mu iterambere ry’ingo zaho, agasaba abagabo kugarira bagakingira ikibi, bakugururira icyiza.
Nyirabahinyuza yagize ati: “Ni twe nkingi y’iterambere. Tugire uruhare mu mirimo yinjiriza amafaranga urugo. Abagabo nimwugaririre ikibi, mwugururire icyiza.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, ashyikiye ko abagore bakora ubushabitsi bwinjiza amafaranga. Ati: “Iyo umugore wo mu cyaro abonye icyo akora kinjiza amafaranga ni byo byerekana iterambere. Turamushyigikiye.”
Meya Murwanashyaka arasaba abagabo kuzuzanya n’abagore babo, bakajya inama, ibyiza by’umuryango bakabisangira.
Mu karere ka Nyaruguru umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihijwe muri buri murenge. Mu rwego rw’akarere, ibirori byabereye mu murenge wa Busanze. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “iterambere ry’umugore wo mu cyaro, inkingi y’iterambere ry’igihugu.”





