Abasirikare babiri bafite ipeti rya Colonel bakurikiranwe n’ubushinjacyaha bw’igisirikare ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bashinjwa gutuma umutwe witwaje intwaro wa M23 ufata agace ka Bunagana no kuwusigira ibikoresho birimo intwaro.
Aba basirikare ni Colonel Désiré Lobo uyobora rejima ya 3412 na Colonel Jean Marie Diadia wa Diadia uyobora rejima ya 3307, zombi zikorera muri teritwari ya Rutshuru muri iyi ntara.
Ibyaha bakurikiranweho bifitanye isano n’iki gikorwa ni bine: guhunga umwanzi, gusiga intwaro n’amasasu, kutubahiriza amabwiriza no gukoresha nabi umutungo w’igihugu.
Ubushinjacyaha, nk’uko Radio Okapi yabitangaje, busobanura ko Col. Lobo na Diadia bayoboraga abasirikare barwanaga na M23 mu gace ka Bunagana na Tshengerero bahunze, uyu mutwe urahafata, bata n’ibikoresho birimo intwaro ndetse n’imodoka zirenze imwe.
Aba basirikare batawe muri yombi muri Nyakanga 2022, babanza gufungirwa muri gereza ya Munzenze i Goma, ariko nyuma bajyanwa mu biro by’igisirikare bishinzwe ubugenzuzi ku mpamvu z’umutekano. Mu gihe bazahamwa n’ibi byaha, bazakatirwa igihano cy’urupfu.



2 Responses
RDC: Ba Colonel babiri bashinjwa gutuma M23 ifata Bunagana no kuyisigira intwaro
batinye umuriro baribarigucanwaho
RDC: Ba Colonel babiri bashinjwa gutuma M23 ifata Bunagana no kuyisigira intwaro
batinye umuriro baribarigucanwaho