Umurwa mukuru wa Ukraine wongeye kwibasirwa n’ibisasu by’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’akarere ka Kyiv, Vitali Klitschko, aravuga ko haturikiye ibisasu byinshi mu karere ko hagati y’umurwa mukuru wa Ukraine .

Kuri uyu wa Mbere, ibyo biturika byibasiye akarere ka Shevchenkivskyi mu murwa mukuru, kandi byangiza amazu menshi yo guturamo, nk’uko Klitschko yabitangaje kuri serivisi yo kohererezanya ubutumwa ya Telegram.

Klitshchko yagize ati: “Abatabazi bari aho hantu.” Yongeyeho ko kubera ibyo yavuze ko ari igitero cy’indege zitagira abapilote, umuriro nawo wadutse mu nyubako idatuwemo.

Nta makuru yahise aboneka yerekeye abapfuye.

Abanyamakuru ba AFP batangaje ko guturika kubiri kumvikanye, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’iminota 35 za mu gitondo na saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu za mu gitondo (03:35 GMT na 03:45 GMT), nyuma gato y’uko inzogera y’integuza y’igitero cyo mu kirere yumvikanye. Abatangabuhamya babwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters ko haturitse ibisasu bibiri.

Agace ka Shevchenkivskyi, agace kaba gahuze cyane muri Kyiv kubera za kaminuza, utubari tw’abanyeshuri na resitora, kari kibasiwe n’ubundi na misile nyinshi mu masaha yo kwihuta mu cyumweru gishize igihe u Burusiya bwibasiraga imijyi minini ya Ukraine nyuma y’igitero cyagabwe ku kiraro gikomeye cya Kerch gihuza u Burusiya n’intara ya Ukraine bwigaaruroye ya Crimea.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umurwa mukuru wa Ukraine wongeye kwibasirwa n’ibisasu by’u Burusiya
    Birakomeye uburusiya ndabona ntagahunda yokureka intambara mana tabara ubwoko bwawe

  2. Umurwa mukuru wa Ukraine wongeye kwibasirwa n’ibisasu by’u Burusiya
    Birakomeye uburusiya ndabona ntagahunda yokureka intambara mana tabara ubwoko bwawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *