Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yashimagije Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu we, avuga ko ari “umusirikare mwiza cyane” n’ubwo ari mu gisirikare cyamunzwe na ruswa n’ibindi bibazo bitandukanye.
Hari mu kiganiro Umukuru w’Igihugu cya Uganda yagiranye na Televiziyo ya MTN yo mu gihugu cya Kenya; aho yasobanuye ko kuba umuhungu we ari umusirikare mwiza ari yo mpamvu aheruka kumuzamura mu ntera akamuha ipeti rya General riruta ayandi mu gisirikare cya Uganda.
Ni mu gihe hari amakosa yaherukaga gukora yifashishije imbuga nkoranyambaga.
Museveni yabwiye umunyamakuru ati: “Uwo General Muhoozi uri kuvugaho ni umusirikare mwiza cyane mu bya gisirikare. Igisirikare cyagize ibibazo bitandukanye nka ruswa; ibisirikare byinshi byishwe na ruswa, ubujura bw’umutungo w’Igisirikare, imyitozo iciriritse n’ibindi.”
Muri uku kwezi ni bwo Perezida Yoweri Museveni yazamuye mu ntera Muhoozi Kainerugaba wari Lt Gen mu ngabo za Uganda; amugira General w’inyenyeri enye. Icyo gihe cyakora cyo yahise amuvana ku nshingano yari asanganywe nk’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, asimburwa na Lt Gen Kayanja Muhanga.
Gen Muhoozi yazamuwe mu ntera mu gihe yaherukaga kwandika kuri Twitter ye ko we n’Ingabo ze bafata Nairobi mu gihe kitageze ku byumweru bibiri; biteza umwuka mubi hagati ya Uganda na Kenya.
Museveni kuzamura Muhoozi mu ntera nyuma yo kumuvana ku nshingano yari afite abenshi babifashe nko kumuterera hasi ariko yamusasiye umufariso wo kugwaho kugira ngo atababara cyangwa agakomereka.
Perezida wa Uganda asubiza abafashe ibintu muri ubwo buryo, yavuze ko umuco wo gushimira abasirikare ba Uganda ku byiza bakora ariko nanone bagacyahwa ku bibi usanzweho muri UPDF, ashimangira ko nta gishya kiri mu byo yakoreye umuhungu we.
Ati: “Mu gihe umuntu ari mwiza mu kintu runaka ariko agakora ikosa mu kindi ni gute ubikemura? Mu bunararibonye bwacu bitari kuri Muhoozi gusa ahubwo kuri benshi, ni uko utabona abantu batunganye 100%. Gusa iyo ubonye 10 cyangwa 20% by’amakosa ariko ufite 80 by’ibyiza, uku ni ko ubyitaho.”
Museveni yavuze ko Muhoozi n’ubwo yateje ibibazo ariko atazongera kuvuga ku ngingo zishobora kuteza umwuka mubi ku mbuga nkoranyambaga.
Ni Museveni uheruka gusabira umuhungu we imbabazi abanya-Kenya ku bw’intambara y’amagambo yakuruye hagati yabo na Uganda.
Gen Muhoozi Kainerugaba mu cyumweru gishize na we yifashishije urubuga rwa Twitter asaba imbabazi Perezida William Ruto wa Kenya.


