Kuri uyu wa kabiri, itariki 07 Werurwe 2017 perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yari ari mu gihugu cy’u Bwongereza aho yari yitabiriye itangira ry’inama yateguwe n’ikinyamakuru Wall Street Journal ku gushora imari muri Afurika yateguwe ngo haganirwe ku ikoranabuhanga n’iterambere.
Iyi nama yitabiriwe n’abashoramari b’ingenzi, abafata ibyemezo n’abayobozi muri za guverinoma, yateranye yiga uko ikoranabuhanga ririmo kwifashishwa mu kuzana impinduka no mu ishoramari muri Afurika, no kwiga ku bukungu na politiki by’umugabane byimbitse.
Asubiza ibibazo yabazwaga ku cyo Afurika biteze ku buyobozi bwa perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, perezida Kagame yasubije ko mu gihe Abanyamerika ubwabo bakiga kuri perezida wabo bigomba gufata Afurika igihe kirekire ngo imenye icyo izakura mu buyobozi bushya bwa Amerika.
Yavuze ko na mbere Amerika na Afurika bitigeze bigirana politiki isobanutse. Yagize ati: “ Icyo dushaka nk’Abanyafurika ntabwo ari ukugira abantu bakorera ibintu Afurika ahubwo abakorana na Afurika. Haba ari kare gucira urubanza ubuyobozi bwa perezida Trump ubu ariko bishoboka ko ikintu kiza gishobora kutuzira kubera ko atari ukurerwa dushaka. Ahari Abanyafurika bashobora guhatirwa kwiga amasomo macye, bagakora ibyo bakagombye kuba baratangiye igihe kirekire gishize ari byo gutangira gukora baharanira kwigira .”
Perezida Kagame asanga abantu bakwiye kumenya ko gukorera hamwe bituma bagera ku byo bifuza bitandukanye n’abumva bagirira abandi impuhwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Kagame yavuze ko ibanga ry’iterambere ryihuse u Rwanda rugeraho ari uko abaturage b’u Rwanda bagizwe izingiro rya byose mu gushyira mu bikorwa gahunda zijyanye n’ibyo bifuza.
Perezida Kagame kandi yasubije ibibazo ku kwihuza kw’ibihugu byo mu karere, umutekano waho n’ishoramari mu rubyiruko.
Perezida Kagame kandi aha mu Bwongereza yabashije gusuhuza Abanyarwanda bahaba bari baje kumwakira, ababwira ko yishimiye kubana nabo kandi atari kuva mu Bwongereza batabonanye.Yabashimiye kuba bagendana u Rwanda aho bari hose, anabashimira inkunga yabo mu iterambere ry’igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com









