fflr72vwqaarnb0.jpg

U Rwanda mu bihugu 10 bya mbere bigaragaramo izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa ku Isi – Banki y’Isi

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda, Zimbabwe na Ghana ni byo bihugu bitatu bya Afurika mu bihugu 10 bigaragaramo izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa mu isuzuma rya Banki y’Isi riheruka .

Ibihugu bya Zimbabwe, Liban, Venezuela na Turkiya biza mu myanya ine ya mbere mu mu isuzuma mu gihe Iran, Sri Lanka, Argentine, Moldaviya, u Rwanda na Ghana ari byo bihugu bikurikira ku rutonde rwashyizwe ahagaragara na Banki y’Isi kuri iki Cyumweru.

Banki y’Isi mu makuru aheruka mu kwezi k’Ukwakira yari yavuze ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa mu bihugu rizakomeza kwiyongera, cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibiri hagati, harimo n’ibihugu bya Afurika.

Banki y’Isi iti: “Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa mu gihugu rikomeje kuba hejuru ku Isi. Amakuru hagati ya Gicurasi kugeza Kanama 2022 yerekana izamuka ryinshi mu bihugu hafi ya byose byinjiza amafaranga make n’ibyinjiza aringaniye; 88.2 ku ijana by’ibihugu byinjiza amafaranga ari hasi (low-income countries), 91.1 ku ijana by’ibihugu byinjiza amafaranga aringaniye (lower-middle-income countries), na 93 ku ijana by’ibihugu byinjiza amafaranga yo hejuru n’aringaniye (upper-middle-income) byagaragaye ko izamuka ry’ibiciro ryageze hejuru ya 5%, aho benshi ndetse bafite izamuka ry’imibare ibiri. Umugabane w’ibihugu byinjiza amafaranga menshi hamwe n’izamuka ryinshi nawo wariyongereye cyane, aho abagera kuri 82.1 ku ijana bafite izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa. ”

Banki yavuze ko habaye irindi zamuka ry’ibiciro by’ifumbire, usibye izamuka ry’ibiciro by’ingufu, kubera ingamba za politiki nko guhagarika ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga zagabanije ifumbire ku Isi.

Raporo iti: “Intambara yo muri Ukraine yahinduye uburyo bw’ubucuruzi, umusaruro, ndetse no gukoresha ibicuruzwa ku Isi mu buryo buzakomeza kuzmura ibiciro ku rwego rwo hejuru kugeza mu mpera za 2024 byongera ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ndetse n’ifaranga. Ibiciro by’ibiribwa biri hejuru byateje ikibazo ku Isi hose bituma abantu babarirwa muri za miriyoni bisanga mu bukene bukabije, bikomeza inzara n’imirire mibi ”.

fflr72vwqaarnb0.jpg
Kuri uru rutonde u Rwanda ruri ku mwanya wa cyenda n’izamuka ry’ibiciro rya 34%

Raporo yavuze ko ubukungu bwa Zimbabwe bwazamutse muri uyu mwaka munsi ya 4,6 ku ijana byari biteganijwe mbere kubera impamvu zirimo izamuka ry’ibiciro ndetse no kugabanya amafaranga leta ikoresha nk’uko Minisitiri w’imari Mthuli Ncube abitangaza.

Ikigereranyo cya 4,6 ku ijana cyatanzwe muri Nyakanga mu gihe cyo gusuzuma ingengo y’imari nyuma yo kuvugururwa munsi y’uko byari byateganijwe ko izamuka rya 5.5%.

Ku rundi ruhande, ubukungu bwa Gana bwiyongereyeho 4,8 ku ijana mu gihembwe cya kabiri cya 2022, bitewe n’ubwiyongere mu nzego za serivisi z’uburobyi, inganda n’uburezi, nk’uko byatangajwe na serivisi ishinzwe ibarurishamibare mu gihugu muri Nzeri 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *