U Burusiya bwahaye kimwe mu bihugu bya Afurika kajugujugu rutura z’intambara

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Burusiya cyamaze gushyikiriza icya Burkina Faso kajugujugu ebyiri z’intambara byitezwe ko zigomba gufasha kiriya gihugu cya Afurika y’Uburengerazuba guhangana n’iterabwoba.

Izi kajugujugu zirimo imwe yo mu bwoko bwa Mil Mi-8 n’indi ya rutura yo mu bwoko bwa M-35.

Amakuru avuga ko Burkina Faso yashyikirijwe n’u Burusiya izi kajugujugu zombi mu cyumweru gishize (ku wa 13 Ukwakira 2022).

Ni nyuma y’amasezerano y’ubufatanye mu byagisirikare yari yarashyizweho umukono na Leta ya Vladimir Putin cyo kimwe n’iya Roch Marc-Christian KaborĂ© waje guhirikwa ku butegetsi muri Mutarama uyu mwaka.

Burkina Faso kuri ubu ni kimwe mu bihugu bigize akarere ka Sahel bimaze igihe kirekire byugarijwe n’ibitero by’abajihadistes; ku buryo abatari bake byabahitanye abandi bikabavana mu byabo.

Kuri ubu bivugwa ko Capitaine Ibrahim TraorĂ© uheruka guhabwa inshingano zo kuyobora kiriya gihugu mu buryo bw’inzibacyuho nyuma yo guhirika mugenzi we Lt Col Paul-Henri Damiba ashyize imbere imikoranire n’u Burusiya; nk’imwe mu nzira yafasha Ingabo z’Igihugu cye kwigobotora iterabwoba.

Ni nyuma y’uko abanya-Burkina Faso bakunze gushinja Ingabo z’Abafaransa zimaze igihe muri kiriya gihugu kutagira ikintu na kimwe zikora ngo zibakize ibitero aba-Jihadistes badahwema kubagabaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *