Bimwe mu bikubiye mu kiganiro Perezida Trump yagiranye na Kenyatta kuri telefone

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Werurwe 2017, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yagiranye ikiganiro kirambuye ku murongo wa Telefone na Perezida Trump wa Amerika ku nshuro ye ya mbere kuva yagera ku butegetsi.
Mu kiganiro kitarambiranye cyane, aba baperezida 2 baganiriye ku bijyanye n’ubukungu n’ubuhahirane ndetse banaganira ku buryo hafatwa ingamba mu guhangana n’iterabwoba ndetse n’imitwe yitwaje intwaro hashingiwe ku bufatanye bw’ibi bihugu byombi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iki kiganiro, Perezida Trump yashimiye Perezida Kenyatta ku ruhare rwe agaragaza mu kurwanya iterabwoba no kubungabunga amahoro mu gihugu cya Somalia yoherezayo ingabo guhashya umutwe wa Al Shabbab ndetse anamusaba gukomeza gufasha aho abifitiye ubushobozi.
Perezida Trump kandi yemereye Kenyatta umubano, ubuhahirane n’ubufatanye mu bikorwa bijyanye n’iterambere ry’ubucuruzi ndetse n’umutekano.
Guhamagara abaperezida batandukanye bo hirya no hino ku isi cyane cyane abo ku mugabane wa Afurika, ni imwe muri gahunda za Perezida Trump mu rwego rwo kugirana ubuhahirane n’imikoranire n’ibihugu bimwe na bimwe bikiri mu nzira y’iterambere, ibirimo intambara n’ibibazo by’umutekano mucye n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Uhuru Kenyatta abaye uwa 3 uhamagawe na Perezida Trump bakagirana ikiganiro kuri telefone kuva mu kwezi gushize kwa Gashyantare nyuma y’uko ahamagaye Perezida wa Nigeria, Buhari ndetse na Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *