Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yemereye akazi mu biro bye umukobwa witwa Ivy Chelimo wamwise izina ry’akabyiniriro rya Riggy G ahamya ko rituma urubyiruko rumwiyumvamo.
VP Gachagua yatanze iri sezerano kuri uyu wa 17 Ukwakira 2022, aritangaza ku mugaragaro ubwo yitabiraga umunsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa wizihirijwe mu karere ka Kajiado.
Nk’umushyitsi mukuru, Gachagua yasabye abitabiriye umuhango kugendera kuri gahunda y’Umukuru w’Igihugu, Dr William Ruto, yo kugiteza imbere, buri wese agatanga umusanzu we, aho gutakaza umwanya mu bidafite akamaro.
Ku musozo waryo, yabajije niba muri uyu muhango harimo urubyiruko, amaze kurubonamo arwibutsa uburyo umukobwa umwe mu barugize yamwise izina ry’akabyiniriro rya Riggy G.
Yagize ati: “Mwumvise ko bampinduriye izina rya Rigathi Gachagua? Bnyise ngo iki?” Urubyiruko rwasubije ruti “Rigg G” maze akomeza agira ati: “Wa mukobwa wanyise iri zina nazanye na we. Murashaka kumubona? Naramubonye.”
Uyu mukobwa yagiye imbere aho Gachagua yari ahagaze, maze uyu muyobozi agira ati: “Uyu mukobwa, murabizi abato bacu ni isoko y’imiyoborere, bafite udushya twinshi. Uyu mukobwa yambonye mu kiganiro mpaka na Martha Karua, abona nganira neza, abona izina ryanjye riragoye, aravuga ngo urubyiruko rubone izina rukunda, anyita Riggy G.”
VP Gachagua yamenyesheje abari bitabiriye uyu muhango ko nyuma yo kubona uyu mukobwa, azamuha akazi mu biro bye. Ati: “Naramubonye, nzamuha akazi mu biro byanjye.” Urubyiruko rwahise ruvuza induru, ari na ko rukoma amashyi.
Uyu muyobozi yahawe iri zina ubwo yari mu biganiro mpaka n’uruhande bari bahanganye rwa Raila Odinga na Martha Karua, mu gihe cy’imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Kanama 2022.



