Kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Ukwakira, abasirikare babiri b’Umuryango w’Abibumbye bapfuye abandi bane barakomereka bikabije ubwo imodoka yabo yagongaga igisasu mu majyaruguru ya Mali, nkuko byatangajwe na MINUSMA kuri twitter .
Abarwanyi ba kisilamu, bamwe bafite aho bahurira na al Qaeda na Leta ya Kisilamu, mu myaka icumi ishize bagabye ibitero bitandukanye mu majyaruguru ya Mali nk’uko tubikesha Reuters.
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu irondo ryo gushakisha ibisasu biteze mu butaka muri komini yo mu majyaruguru ya Tessalit, mu karere ka Kidal, ubwo bakandagiraga icyo gisasu.
MINUSMA, Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Mali, kuri ubu bugizwe n’abasirikare bagera ku 12.000 boherejwe muri iki gihugu.
Nibura abasirikare ba MINUSMA 174 bamaze kwicirwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Mali kuva ubwo butumwa bwatangira mu 2013, bukaba ari bwo butumwa bwa Loni bwahitanye abantu benshi ku Isi.


