Ikipe ya APR FC yaguye miswi na Police FC igitego 1-1, mu mukino w’ikirarane amakipe yombi yari yahuriyemo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yakiriye iya Polisi y’u Rwanda, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Umunota wa gatanu w’umukino wari uhagije ngo Ishimwe Christian afungurire APR FC amazamu, ku mupira wa Coup-Franc yateye uruhukira mu izamu rya Gahungu Habarurema.
Ni umukino wa mbere muri itatu APR FC igomba gukina idafite umutoza Mohammed Adil Erradi na Kapiteni Manishimwe Djabel bafatiwe ibihano by’ukwezi.
Uburyo bukomeye bundi APR FC yabonye bwaturutse ku mupira Itangishaka Blaise yateye; ukurwamo na Gahungu waje kuwohereza muri koruneri.
Police FC ibifashijwemo cyane n’abarimo Kapiteni Nshuti Dominique Savio yaremye uburyo bwinshi imbere rya APR FC mbere y’uko igice cya mbere kirangira, gusa inanirwa kwishyura.
Police FC yagomboye ku munota wa 64 ibifashijwemo na Twizerimana Onesme kuri Penaliti, nyuma y’ikosa Ishimwe Christian yari akoreye kuri Savio.
Iminota ya nyuma y’umukino yihariwe na APR FC biciye ku barimo Ishimwe Anicet na Mugisha Gilbert binjiye mu kibuga basimbura; gusa bananirwa gutsindira iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu igitego cya kabiri.
Kunganya uyu mukino byatumye APR FC ifata umwanya wa kabiri n’amanota 10; irushwa abiri na Rayon Sports ya mbere.
Rayon Sports cyakora cyo imaze gukina imikino ine mu gihe APR FC imaze gukina itanu.



2 Responses
APR FC yahagamwe na Police FC, ifata umwanya wa kabiri muri shampiyona
APRFC IGOMBA KUGURA ABANYAMAHANGA
APR FC yahagamwe na Police FC, ifata umwanya wa kabiri muri shampiyona
APRFC IGOMBA KUGURA ABANYAMAHANGA