Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye kwakira muri rumwe mu nzuri ze ziherereye mu ntara y’Iburasirazuba Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko rwe bwite hano mu Rwanda.
Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni Kaguta wa Uganda, ari hano mu Rwanda kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Ni mu ruzinduko rwa gatatu ari kugirira hano mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2022, nyuma yo kuhaza muri Mutarama na Werurwe.
Ku Cyumweru gishize uyu Jenerali w’inyenyeri enye yifatanyije na Perezida Paul Kagame na Madamu we muri siporo rusange iba kabiri buri kwezi izwi nka Car Free Day.
Byari mbere yo kumwakira mu rwuri rwe we n’itsinda ry’abamuherekeje, ejo ku wa Mbere.
Amafoto n’amashusho yafatiwe mu rwuri rw’Umukuru w’Igihugu yerekana Perezida Kagame ari kumwe na Gen Muhoozi cyo kimwe n’itsinda ry’abamuherekeje barangajwe imbere n’umunyamakuru Andrew Mwenda uri mu bafite izina rikomeye muri Uganda.
Mu mashusho Andrew Mwenda yumvikana abwira uwitwa Alex bari kumwe gufata inka imwe muri enye Perezida Kagame yabagabiye hanyuma uwitwa Barnabas na we agafata indi; izindi ebyiri zisigaye zikaba ize.
Ni ubusabe cyakora cyo Perezida Kagame yanze, asaba Mwenda ko yatwara inka imwe.
Andrew Mwenda nyuma yumvikana abwira Perezida Kagame basanzwe bafitanye ubucuti ko azajya amwirahira ati: “Afande Paul yampaye inka!”
Muri Werurwe uyu mwaka ubwo Gen Muhoozi yagiriraga uruzinduko hano mu Rwanda, na bwo Perezida Kagame yamwakiriye muri rumwe mu nzuri ze anamugabira inka 10 z’Inyambo.
Muhoozi mu kwezi gushize abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko muri gahunda zagombaga kumuzana mu Rwanda mu ruzinduko rwe rwa gatatu harimo “kwiyungura ubumenyi ku bworozi bw’inka”.
Yunzemo ko ateganya no guhura n’izindi nshuti ze nyinshi muri Kigali, asaba Imana guha umugisha Uganda n’u Rwanda.






