Ingabo z’u Burusiya zongeye kwibasira ibigo by’ingufu by’igihugu cya Ukraine, bisiga igice cya Kyiv n’indi mijyi nta mashanyarazi n’amazi .
Ibisasu byumvikanye mu murwa mukuru nyuma gato ya 09:00 (06:00 GMT) kandi umwotsi mwinshi waturutse hafi ya station y’amashanyarazi hafi y’umugezi wa Dnipro.
Amashanyarazi n’amazi byaciwe i Zhytomyr, mu burengerazuba bwa Kyiv, kandi inganda ebyiri zangiritse cyane muri Dnipro.
Ibitero biheruka byabaye nyuma y’amasaha 24 Kyiv yibasiwe n’indege zitagira abaderevu “z’ubwiyahuzi” nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Indege zitagira abapilote, bikekwa ko zakozwe na Iran, zahitanye byibuze abantu umunani mu murwa mukuru no mu mujyi wa Sumy uherereye mu majyaruguru, kandi zangiza ibikorwa remezo bikomeye, aho umuriro w’amashanyarazi wabuze mu mijyi n’imidugudu amagana.
U Burusiya bwakajije umurego mu byumweru bishize ku bikorwa remezo by’amashanyarazi mu mijyi iri ku murongo w’imbere. Abayobozi bihutiye gusana ibyangiritse, ariko ibitero, mbere y’itumba, byateje impungenge z’uko igihugu kizabyitwaramo.
Perezida Volodymyr Zelensky avuga kuri ibyo bitero yagize ati: “Ukraine irimo gutwika n’abayigaruriye. Bakomeje gukora ibyo bazi gukora kurusha ibindi, gutera ubwoba no kwica abaturage”.
Ntabwo byahise bisobanuka neza urugero rw’indege zitagira abadereva zakoreshejwe, nubwo Kyrylo Tymoshenko, umuyobozi wungirije w’ibiro bya perezida, yavuze ko misile ya S-300 irasa indege yarashwe ku nyubako yo guturamo mu mujyi wa Mykolaiv mu majyepfo, ihitana umuntu umwe. Isoko ry’indabyo ryo muri uwo mujyi naryo ryarasenyutse.
Mu mijyi imwe n’imwe, Abanya Ukraine barimo kugura imashini zitanga amashanyarazi, mu gihe mu gihugu hose, abantu basabwe kugabanya ingufu bakoresha mu gihe begereje ibihe bikomeye. Imijyi imwe n’imwe yo iri mu icuraburindi.


