Rwamagana: Barinubira gucuruza ibyabo binyagirwa kandi basora

Sangiza iyi nkuru

Abacururiza mu isoko rya Rwamagana barinubira gucuruza mu isoko riva nyamara batanga umusoro ku gihe. Bavuga ko iyo imvura iguye ibicuruzwa byabo binyagirwa ndetse bimwe bikangirika bamwe bikabaviramo guhomba.
Aba bacuruzi bavuga ko nubwo igice kinini cy’iryo soko gisakaye, bitabuza ko banyagirwa iyo imvura iguye, bikabasaba gutwikira ibicuruzwa byabo.
Gakire Emmanuel Victor acururiza muri zone y’ibinyampeke avuga ko batanga umusoro ariko nyamara bagacuruza bavirwa. Ati “muri iri isoko harimo ibibazo byinshi ariko ikitubangamiye cyane ni kunyagirwa kuko iri soko rirava. Iyo iguye itunguranye ibicuruzwa bimwe biranyagirwa bikangirika ,badufashije rigasanwa byadufasha cyane kuko niba dutanga umusoro tugomba no gukorera ahantu heza”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abacuruzi banemeza ko iri soko rya Rwamagana ryabaye rito kuburyo hari abakorera mu gice kidasakaye bakanemeza ko ari ukubura uko bagira.
Umwe muri bo, Ndayisaba avuga bo iyo imvura iguye bo bibasaba kwanura ibicuruzwa byabo. Agira ati “iyo imvura iguye bisaba ko twanura, abo dusanga ngo batwugamishe bakorera ahasakaye naho harava. Ababishinzwe bagomba kudufasha bakaryagura kuko dukorera aho izuba ritwica, imvura yagwa ibintu byacu bikanyagirwa, kandi mu gusora umusoro w’ukwezi badusoresha nk’abacururiza ku bisima(ahatwikiriye)”.
Hazubakwa isoko rigezweho
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana arizeza abacuruzi ko bazubakirwa isoko rinini rijyanye n’umujyi. Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko iryo soko rizubakwa n’abikorera bashyize hamwe batanga imigabane muri Rwamagana Pride Company.
Ati “batangiye gutanga imigabane yabo kuburyo iryo soko rizatangira kubakwa ariko ko aho bigaragara ko isoko ryasanwa bigenda bikorwa mu gihe imirimo yo kubaka iryo soko rishya itaratangira”.
Urubuga rw’akarere ka Rwamagana (Imboni system) ruvuga ko isoko rizubakwa rizaba rigizwe n’igorofa rifite amazu 3 agerekeranye ndetse n’igice cyo hasi (cave) kizaba kigenewe abacuruza ubuconco.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mazu yo hejuru hazaba harimo igice kigenewe abacuruzi baranguza, ahagenewe za Supermarket, ibiro by’ibigo bitandukanye harimo za banki n’ibigo by’ubwishingizi, ahagenewe imyidagaduro, aho kwiyakirira (Bar and restaurant), parikingi ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 152, ibyumba by’inama, ubwiherero ku bagabo n’abagore ndetse harimo n’ubwagenewe abafite ubumuga, n’ibindi.
Kugira ngo imirimo y’iri soko irangire neza, iri soko rizatwara akayabo k’amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari eshatu (3,315,968,665 Rwfs).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *