Kuri uyu wa Mbere, umuraperi wo muri Los Angeles yakatiwe byibuze igice cy’ikinyejana cy’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu byinshi .
Nk’uko ubushinjacyaha bw’akarere ka Los Angeles bubitangaza, Kaalan Walker w’imyaka 27 yahamijwe muri Mata ibyaha bitatu byo gusambanya ku gahato, ibirego bibiri byo gusambanya abana batujuje imyaka y’ubukure, ndetse n’ibyaha bibiri byo gufata ku ngufu abantu yabanje kubasindisha.
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Umujyi bibitangaza, ngo Walker yatawe muri yombi mu 2018 ashinjwa ibyo byaha, arekurwa by’agateganyo, ariko ategekwa gufungwa nyuma yo gukatirwa.
Polisi yavuze ko abahohotewe n’uyu muraperi, bari abanyamideri, bavuze ko Walker yabegereye ku mbuga nkoranyambaga abizeza kubafasha mu buryo bw’umwuga.
Ibiro ntaramakuru kinyamakuru City News Service byatangaje ko Walker yajyanaga abahohotewe ahantu ababwira ko hari amashusho y’indirimbo agiye kuhafatirwa cyangwa ko agiye kubahuza n’umuntu uzwi.
Abahohotewe babwiye abapolisi ko igihe babaga bari kumwe na we bonyine, yabasambanyije ku gahato.
Uyu muraperi ukoresha amazina ya KR, yasohoye EP mu 2017, kandi yakinnye ari umwe mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi muri filime “Superfly.” Yagaragaye kandi mu 2017 muri filime “Kings” 2017, ikinwa na Daniel Craig na Halle Berry.


