Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko kuri ubu umubano w’igihugu cye n’u Rwanda uri ku rwego rushimishije cyane nyuma yo kugira uruhare mu izahurwa ryayo.
Uyu mujenerali w’inyenyeri enye yabitangaje nyuma yo gusoza uruzinduko rw’iminsi ine yagiriraga hano mu Rwanda. Ni uruzinduko rwasize we n’intumwa yari ayoboye baganiriye na Perezida Paul Kagame.
Gen Muhoozi kuri Twitter ye yagize ati: “Nishimiye cyane kugaruka imuhira nyuma y’urundi ruzinduko rwanjye mu Rwanda rwiza rwangenze neza cyane, ndetse na nyuma y’ibindi biganiro byiza cyane na data wacu Nyakubahwa Paul Kagame. Umubano wa Uganda n’u Rwanda ubu urakomeye cyane pe! Imana ihe umugisha ibihugu byombi by’ibivandimwe.”
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Gen Muhoozi usanzwe ari umujyanama mukuru wa se ku bikorwa bya gisirikare byihariye yageze i Kigali. Yari aherekejwe n’abarimo umunyamakuru Andrew Mwenda usanzwe ari inshuti ye magara.
Aba bombi kuri uwo munsi bakiriwe na Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro; mbere yo kwifatanya na we muri siporo ya Car Free Day ku Cyumweru tariki ya 16 Ukwakira.
Ejo ku wa Mbere Perezida Kagame yabatembereje mu rwuri rwe ruherereye mu ntara y’Iburasirazuba; ndetse Mwenda na bagenzi be babiri buri wese amugabira inka.
Mbere y’uko Gen Muhoozi n’abo bari kumwe basubira muri Uganda nanone Perezida Paul Kagame yabakiriye mu biro bye kuri uyu wa Kabiri; bagirana ibindi biganiro.
Kugeza ubu ntiharamenyekana ibikubiye mu biganiro impande zombi zagiranye.
Uruzinduko rwa Gen Muhoozi Kainerugaba rwari urwa gatatu agiriye i Kigali muri uyu mwaka wa 2022, nyuma y’izo yahagiriye muri Mutarama no muri Werurwe.
Ni ingendo zombi zasize zizahuye umubano w’u Rwanda na Uganda, nyuma y’imyaka hafi ine ibihugu byombi byari bimaze bidacana uwaka. Umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi icyo gihe wahise ufungurwa, nyuma y’igihe kirekire warafunzwe.
Ingendo za Gen Muhoozi i Kigali kandi zatumye Muri Mata uyu mwaka Perezida Paul Kagame yitabira ibirori by’isabukuru ye y’amavuko i Kampala, nyuma y’igihe kirekire adakandagira muri Uganda.
Muri Kamena uyu mwaka Perezida Yoweri Museveni na we yitabiriye inama ya CHOGM i Kigali, nyuma y’imyaka hafi itanu na we adakandagira ku butaka bw’u Rwanda.
Abakuru b’ibihugu byombi ubwo bari kumwe mu birori by’isabukuru ya Muhoozi bamushimiye ku kuba ubwe yarashoboye kunga u Rwanda na Uganda, nyuma y’igihe kirekire hariyambajwe n’abahuza mu biganiro ariko bikananirana.


