Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yatangaje ko nta gahunda afite yo kwifashisha abacancuro b’umutwe wigenga w’Abarusiya wa Wagner Group mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya uburasirazuba bw’igihugu.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Roula Khalaf wa Financial Times ubwo yari yitabiriye inama ya Afurika irebana n’ubukungu yabereye i Londres mu Bwongereza kuri uyu wa 18 Ukwakira 2022.
Tshisekedi yagize ati: “Nzi ko ubu bigezweho ariko ntabwo dukeneye gukoresha abacancuro”, yongeraho mu buryo bwo gushyenga ati: “Nta n’ubwo nzi aho nabakura.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko Leta ya RDC izarwanya imitwe yitwaje intwaro binyuze mu kongerera ubushobozi igisirikare cyayo, kibifashijwemo n’inshuti zirimo u Bubiligi.
Ati: “Tuzakomeza umutekano wacu, twongera ubushobozi bw’igisirikare n’umutekano. RDC izifashisha inshuti zo kuva kera mu myitozo hagamijwe kuzamura ubushobozi bw’igisirikare.”
Tshisekedi avuze kuri Wagner nyuma y’aho muri Kanama 2022 yohereje Minisitiri w’ingabo, Kabanda Gilbert, mu nama mpuzamahanga y’umutekano mu Burusiya, aho yasabye inkunga yabafasha kurwanya iyi mitwe yitwaje intwaro.



