Umuyobozi w’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine aravuga ko ibintu biri mu mujyi wa Kherson wo mu majyepfo “bigoye” kandi ko abaturage bagomba kwimurwa.
Kuri Televiziyo y’u Burusiya, Gen. Serge Surovikin yavuze ko ingabo za Ukraine ziri gukoresha roketi za Himars zibasiye ibikorwa remezo n’inyubako.
Ati: “Ingabo z’u Burusiya mbere ya byose ziraharanira ko abaturage bose bimurwa mu mutekano”.
Uku kwemera kudasanzwe ibibazo bikomeye byanagarutsweho n’umuyobozi wo mu nzego z’ibanze muri Kherson.
Umukozi w’akarere washyizweho n’u Burusiya, Kirill Stremousov, yaburiye abaturage ba Kherson ko “mu minsi ya vuba” ingabo za Ukraine zizagaba igitero kuri uyu mujyi.
Kuri serivisi yo kohererezanya ubutumwa ya Telegram yagize ati: “Nyamuneka nyamuneka amagambo yanjye muyafate nk’akomeye, ndavuga kwimuka vuba bishoboka.” Yongeyeho ko abantu bo ku nkombe y’iburengerazuba y’Uruzi Dnieper (bita Dnipro muri Ukraine) bafite ibyago byinshi.
Ibi byemejwe kandi na Guverineri wa Kherson, Vladimir Saldo, na we washyizweho n’u Burusiya, mu butumwa bwa videwo.
Kherson niwo mujyi wa mbere waguye mu biganza by’u Barusiya, muri Gashyantare.
Mu byumweru bishize ingabo za Ukraine zagiye zigarura ibice biwegereye, aho zasunitse ingabo z’u Burusiya kugeza mu birometero 30 mu majyepfo ya Dnieper, zikangisha kugota ingabo z’u Burusiya.


