Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yirukanye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Richard Randriamandrato, amuziza gutora umwanzuro wamagana kuba u Burusiya bwariyometseho ibice bine bya Ukraine.
Tariki ya 12 Ukwakira 2022, Umuryango w’Abibumbye wakoresheje itora ryo kwamagana iki cyemezo cy’u Burusiya. Ryashyigikiwe n’ibihugu 143 birimo Madagascar, ryangwa n’ibihugu 5, ibindi 35 birifata.
Byamenyekanye ko Minisitiri Randriamandrato yatoye uyu mwanzuro mu izina rya Madagascar nta we agishije inama kandi ngo iki gihugu cyaragombaga kwifata nk’uko gisanzwe kibigenza ku kibazo cy’u Burusiya na Ukraine.
Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yavuganye na Minisitiri Randriamandrato, asobanura ko yatoye uyu mwanzuro agendeye ku mutimanama we kandi ngo yizera ko utazabangamira inyungu za Madagascar.
Yagize ati: “Nafashe uyu mwanzuro ngendeye ku mutimanama. Ndatekereza ko ntabangamiye inyungu z’igihugu, ubwo natoraga uku. Amateka azacira urubanza ibizakurikiraho.”
Ibihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika bikomeje kwifata kuri iki kibazo, ntibigaragaze uruhande bibogamiyeho hagati ya Ukraine n’u Burusiya.




2 Responses
Perezida wa Madagascar yirukanye Minisitiri amuziza kwamagana u Burusiya
NUKOUWOMUPEREZIDAYASABAIMBABAZI
Perezida wa Madagascar yirukanye Minisitiri amuziza kwamagana u Burusiya
NUKOUWOMUPEREZIDAYASABAIMBABAZI