Mu kwezi gutaha Rwandair izatangiza ingendo zijya i London nta handi indege zinyuze

Sangiza iyi nkuru

Isosiyete nyarwanda y’ingendo zo mu kirere, RwandAir, iravuga ko, guhera ku ya 6 Ugushyingo, izatangiza ingendo zerekeza ku kibuga cy’indege cya Heathrow muri London, nta handi ihagaze, mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo byiyongea by’abakiriya bayo .

Abagenzi bajya i London ubusanzwe banyuraga i Buruseli kuva mu myaka itanu ishize.

RwandAir yavuze ko n’iki cyemezo, hazajya hakorwa ingendo enye mu cyumweru nta handi indege zinyuze, zivuye ku ngendo eshatu zijya I London mu buryo butaziguye zakorwaga mu cyumweru.

Biteganijwe ko indege zizajya zihaguruka i Kigali buri wa Kabiri, Ku wa Kane, Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru saa 23h35, zikagera i London saa 06:20 za mu gitondo.

Indege yo kugaruka izajya ihaguruka mu murwa mukuru w’u Bwongereza saa 20h30 za buri wa Mbere, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru, ikagera ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali saa moya za mu gitondo gikurikira.

Umuyobozi mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo yagize ati: “Twishimiye gutangiza ingendo zerekeza i Londres nta handi indege zinyuze, zigurishwa guhera uyu munsi, kubera gukundwa kwa serivisi zacu ziriho ubu.”

Kuva muri Gicurasi 2017, RwandAir yakoraga ingendo hagati ya London na Kigali binyuze muri serivisi itaziguye, i Buruseli, nyuma yo gutangiza ingendo ziva London Gatwick ku ya 26 Gicurasi, muri uwo mwaka.

Muri 2020, nyuma y’imyaka itatu ikora neza, sosiyete y’indege nyafurika yahinduye ingendo zerekeza Heathrow, ikibuga cyindege cy’u Bwongereza kiba gihuze cyane, bifasha mu kunoza cyane umubano n’abagenzi bava kure.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *