Gen. Maj. Niyirora Gaseni wari ushinzwe ibikorwa by’amashuri ya gisilikare muri FLN amaze icyumweru yishwe arashwe,na Mai Mai John, inyeshyamba z’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatembo muri Kivu y’Amajyepfo .
Amakuru agera kuri Rwandatribune dukesha iyi nkuru, avuga ko umwe mu bantu bari hafi ya Gen. Habimana Hamada baganiriye, yavuze ko ubwo FARDC yasenyaga ibirindiro bya FLN biri ahitwa mu Rutare rwa Kalehe, mu gikorwa cyaje no kugwamo uwari Umuyobozi mukuru wa FLN Lt. Gen. Irategeka Wilson, Gen. Gaseni yahise ahungira mu bice bya Kabere n’ingabo nkeya.
Bikavugwa ko ariko aho havukiye igice cya Kiga na Nduga muri CNRD/FLN, maze Gen. Gaseni uvuka i Nyamagabe akanga kugendera kw’irondakarere agahitamo kuguma ku ruhande rwa Gen Habimana Hamada usanzwe ari Komanda Mukuru wa FLN.
Rwandatribune ivuga ko mu buhamya yahawe na Gen. Gaston, Umukongomani wo mu bwoko bw’Abavila, ukuriye Mai Mai auto-defense uvuga ko yabanaga na Gen Gaseni yavuze ko yumvishe uyu amubwira ko yahamagawe na Gen. Hakizimana Jeva, amusaba kujya guhura n’abaterankunga ba FLN ahitwa Bunyakiri, gusa Gen. Gaseni nubwo yagiye, akaba ngo yari afitiye amakenga urwo rugendo kubera ko hari hashize igihe yakira amakuru avuga ko Gen Jeva ashaka kumwica kubera ko yanze kumujya inyuma mu makimbirane afitanye na Lt.Gen Habimana Hamada ndetse akaba yaranze kumusanga no mu ishyamba rya Kibira.
Gen Gaseni, ubusanzwe amazina ye nyakuri ni Niyirora Ezechiel, akaba anazwi ku mazina ya Gaseni Jean Pierre Eli Hadji Habakuki. Yavukiye mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
Mu 1994 ubwo RPF yatsindaga ingabo za FAR zigahungira mu cyahoze ari Zaire ,Gaseni Niyirora yari afite ipeti rya Liyetona akaba yarabarizwaga muri Jandarumori mu kigo cya Kacyiru. Yari yarinjiye muri ESM mu 1989 mu cyiciro cya 25. Bivugwa ko yasize abana batanu n’umugore baba muri Zambia.


