ONU yongeye kwihaniza u Burundi ku kibazo cy’itsembabwoko rikomeje gukorerwayo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 8 Werurwe 2017, akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe kurwanya jenoside kongeye gutunga agatoki leta y’u Burundi ikomeje kurebera ibikorwa by’ubwicanyi byibasira abantu bo mu bwoko runaka nyamara ikanga kugira icyo ibikoraho.
Mu ibaruwa yanditswe n’umunyamabanga wa ONU akaba n’umuyobozi w’aka gashami Adama Dieng, ayandikira abashinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu gihugu cy’u Burundi, yasabye ko hagomba kugira igikorwa bikiri mu maguru mashya kuko imyaka 2 abantu bapfa ari kinini ndetse hakaba hari benshi bamaze gutakarizamo ubuzima bwabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi kandi yanagarutse ku kibazo cya leta y’u Burundi ibeshya ndetse ikanatanga amakuru atari yo ivuga ko mu gihugu hari agahenge mu gihe nta munsi bwira hadapfuye umuntu.
Rfi dukesha iyi nkuru ivuga ko hari ingamba zari zimaze igihe zarafashwe ariko zikaba zitarashyizwe mu bikorwa.
Akomeza avuga ko urwego rwo kugarura amahoro, umutekano ndetse n’ubwiyunge muri kiriya gihugu biri kugenda biguru ntege guhera mu Gushyingo 2015 kugeza uyu munsi.
Adama Dieng kandi anavuga ko impamvu ibi bitagerwaho ari ukuba hari abayobozi bo muri iki gihugu bavuga ko ibiri kubera mu gihugu cy’u Burundi bidakomeye bityo bakaba babifata nk’ibidafite ingaruka nini ku buzima bw’abantu.
Ibi bikaba ari bimwe mu byatumye avuga ko ari ubwa mbere n’ubwa nyuma batanze izi mpanuro zo kugarura amahoro mu gihugu kuko ikibazo cyavuzwe kuva kera.
Akomeza anavuga ko bitakabaye ngombwa ko amanyamahanga n’indi miryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu atari yo yari ikwiye kubona mbere ko muri kiriya gihugu hari ikibazo mu gihe abo mu gihugu imbere bo batabibona.
ONU kandi ivuga ko iki kibazo cyo mu gihugu cyy’abaturanyi gikomeza gufata indi ntera kuko leta ubwayo ibigiramo uruhare binyuze mu bwicanyi bugaragaramo uruhare rw’Abapolisi n’abasirikare bafite ibyo bakorera mu buryo bw’urwihisho ndetse n’abandi bashinzwe umutekano bari ku ruhande rwa leta bazwi nk’Imbonerakure.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi asoza ibaruwa ye asaba inzego zifite amahoro, umutekano n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu nshingano mu gihugu cy’u Burundi gufata ingamba zikakaye zo guhangana n’ibi bibazo by’ubwicanyi ku buryo kitagomba kuba ikibazo gihora kigarukwaho kandi abarebwa na cyo bagomba gukora akazi k abo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *