Gen. Kisebwe ni we komanda mushya w'ingabo zikorera muri Nord Equateur

Kinshasa: Umunyamakuru yegetsweho ikosa ku itangazwa rya Général wapfuye nka komanda w’ingabo

Sangiza iyi nkuru

Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo byasobanuye uko byagenze ngo hatangazwe Général Major Floribert Kisembo Bahemuka wapfuye mu myaka 11 ishize atangazwe nka komanda w’ingabo mu karere ka Nord Equateur.

Tariki ya 17 Ukwakira 2022, umunyamakuru yasomeye kuri televiziyo y’igihugu, RTNC, icyemezo cy’Umukuru w’Igihugu ati: “Perezida wa Repubulika yashyize mu myanya ya ba komanda b’uturere tw’ibikorwa ba ofisiye bo ku rwego rwa Général bakurikira: mu karere ka Nord Equateur, Komanda w’akarere, Général Major Kisembo Bahemuka Floribert, matricule 170871338124.”

Ni amakuru yavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, bamwe bibaza uko biba byagenze ngo Umukuru w’Igihugu ashyire mu mwanya umusirikare nka Gen. Maj. Kisembo wishwe arashwe na bagenzi be mu myaka 11 ishize.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu biro bya Perezida Tshisekedi, Erik Nyindu, yasobanuriye itangazamakuru ko Umukuru w’Igihugu atigeze ashyira mu mwanya Gen. Maj. Kisembo, ko ahubwo umunyamakuru ari we wakoze ikosa ryo gusoma nabi.

Nyindu yatangaje ko umusirikare wagizwe uwagizwe komanda w’ingabo zikorera karere ka Nord Equateur ari Général Kisebwe Lamuseni Isaac wigeze kuba komanda w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu, GR. Uyu muyobozi yagize ati: “Habayeho ikosa, hasomwa Kisembwe mu mwanya wa Kisebwe.”

Gusa ntabwo Nyindu yasobanuye uko byaba byagenze ngo umunyamakuru asome andi mazina abiri adasanzwe mu ya Gen. Kisebwe, ari yo: Floribert na Bahemuka, ndetse na nimero iranga umusirikare (numéro de matricule).

Gen. Maj. Kisembo Bahemuka yiciwe n’ingabo za Leta muri teritwari ya Djugu, intara ya Ituri mu ijoro ryo ku wa 30 Mata 2011. Yari amaze ibyumweru bibiri atorotse igisirikare, akekwaho umugambi wo kurema umutwe witwaje intwaro.

Gen. Kisebwe ni we komanda mushya w'ingabo zikorera muri Nord Equateur
Gen. Kisebwe ni we komanda mushya w’ingabo zikorera muri Nord Equateur

Nyindu aremeza ko uyu munyamakuru ari we wasomye izina nabi
Nyindu aremeza ko uyu munyamakuru ari we wasomye izina nabi

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kinshasa: Umunyamakuru yegetsweho ikosa ku itangazwa rya Général wapfuye nka komanda w’ingabo
    hanyuma se umuvugizi wa leta wavuze ko bamugize umuyobozi wingabo muri equateur mu rwego rwo kumuha icyubahiro ko yapfuye nkintwali nawe yaribeshye, ese uyu munyamakuru bavuga ko yibeshye ku mazina, Amry number ze ko zarizo zo yazihawe nande, nyamara iki gihugu ibyo gihura nabyo nicyo kibyitera. Perezida ntazi na ba generaux bee pee, araje mukanya akureho nabandi kubuyobozi kandi barapfuye

  2. Kinshasa: Umunyamakuru yegetsweho ikosa ku itangazwa rya Général wapfuye nka komanda w’ingabo
    hanyuma se umuvugizi wa leta wavuze ko bamugize umuyobozi wingabo muri equateur mu rwego rwo kumuha icyubahiro ko yapfuye nkintwali nawe yaribeshye, ese uyu munyamakuru bavuga ko yibeshye ku mazina, Amry number ze ko zarizo zo yazihawe nande, nyamara iki gihugu ibyo gihura nabyo nicyo kibyitera. Perezida ntazi na ba generaux bee pee, araje mukanya akureho nabandi kubuyobozi kandi barapfuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *