Bamwe mu baganga batangiye kwinubira kubuzwa kugira telephone bari mu kazi

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baganga batangiye kuvuga ko bambuwe uburenganzira bwabo nyuma y’igihe gito cyane batangiye gukora nta telephone bafite, aho ndetse bamwe banavuga ko kuba bakora batishimye bishobora kuzagira ingaruka kuri bo ubwabo ndetse no ku barwayi. Ni mu gihe nyamara abandi bo bavuga ko iki cyemezo ntacyo kibatwaye nubwo kubyakira byabagoye.

Umwe mu baganga waganiriye na Royal TV dukesha iyi nkuru bibanje kugorana, ntiyatinye kuvuga ko mu rwego rwo kugaragaza uburakari bwabo bashobora kuzajya barangarana abarwayi kabone niyo byaba biza kubaviramo urupfu ariko ngo ntibitindire minisiteri y’ubuzima kubona ko yafashe icyemezo kidafite ireme ahubwo ngo kica byinshi mu kazi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko mu Bitaro bya Muhima hasangwa udusanduku tubikwamo telephone mbere yo gutangira akazi, bikagaragara ko abaganga ngo baba bahuze cyane ku buryo umuntu yavuga ko serivisi zihuta kurusha mbere bagikora bafite za telephone nubwo umuyobozi w’ibi bitaro avuga ko hakiri kare ngo umusaruro w’iri bwiriza rishya ugaragare.

Ku ruhande rwa minisiteri y’ubuzima, yatangaje ko bigayitse kuba hari abaganga bahise bagira iyo myumvire,asanga bashobora kuba barumvise nabi iri bwirizwa, cyane ko ngo Telefone zose zitaciwe mu bitaro, aho mu Bitaro bya Muhima ngo uhasanga telephone 1 cyangwa 2 ziba zifitwe na buri muyobozi w’agashami.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *